Umwami muri Tanzania yahejejwe ku muryango i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima ni umunyabigwi ukomeye mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, ndetse n'andi makipe atandukanye yo mu Rwanda yo hanze yarwo.

Uyu mukinnyi uherutse gusinyira AS Kigali nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yavuze ko uburyo abanyabigwi bafatwamo mu Rwanda biteye isoni  cyane ko usanga n'iyo bagiye ku bibuga baba baterwa inkokora n'abashinzwe kwinjiza abantu mu ma Stade birengagije umusanzu baba baratanze muri siporo.

Haruna Niyonzima mu kiganiro yagiranye na Radio and TV 10 yavuze ko abanyabigwi muri ruhago bacitse ku bibuga kubera ko badahabwa agaciro kandi nawe bikaba biherutse kumubaho kandi yaramaze imyaka irenga 18 akinira Amavubi ndetse imyaka irenga 10 akaba yarayibereye Kapiteni.

Haruna Niyonzima yagize ati ' Ikintu kiriho ntabwo muri siporo yacu twubaha abantu bacu. Nagiye mvuga ikibazo cy'ukuntu abanyabigwi batakiza ku bibuga kuko baraza bakangirwa kwinjira. Njye ni ibintu byambayeho kandi nari mvuye mu kibuga. Uwari ku muryango wa Stade namubwiye ko ngiye kunywa icyayi hanze kuko twari turangije umukino imvura iri kugwa kandi nyuma y'umukino wacu hari hagiye gukurikiraho uwa Police na Rayon Sports.

Uwari ku muryango namubwiye ko ngiye kunywa icyayi hanze y'ikibuga ariko nawe yansubije ko niba nsohotse ntongera kunyura muri uwo muryango ninjira. Ubwose niba uwo muntu yarambwiye gutyo narabaye Kapiteni w'Amavubi imyaka 10 ubwo uri hasi yanjye we bamubwira ibingana gute.

Nari kumwe na Kayitaba Jean Bosco na Emmanuel Okwi. Umupolisi wari aho niwe wamubwiye ko akwiye kundeka nkagenda kandi nkagaruka nkinjira muri Stade. Twaragarutse uwo ushinzwe kwinjiza arongera ashaka kuduhagarika ariko Police amusaba gukingura tukinjira''.

Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko mu Rwanda bakwiye kwigira kuri Tanzania kuko abanyabigwi baho bo bubahwa cyane kabone nubwo baba bakomoka hanze yayo. Yakomeje ati ' Iyo ugereranyije n'abaturanyi bo muri Tanzania iyo bambonye nje ku kibuga bahita bafungura imiryango ndetse bakanangeza mu byicaro ntiriwe nivuga''.

Haruna Niyonzima yashimangiye ko nubwo umupira uba ugomba kwinjiza amafaranga aturutse mu kwinjiza abafana ku bibuga, mu binjiza hakwiye kuba harimo abanyamupira ku buryo bazorohereza abanyabigwi kwinjira ku bibuga nta ngorane. Ati ' Nibyo umupira ukeneye kubona amafaranga yo kwinjiza abafana ku bibuga ariko nabasabye ko mu gupanga abantu bajya ku miryango binjiza abafana ku bibuga hakagombye kuba hari n'abasobanukiwe umupira bakajya bafasha abanyabigwi kwinjira''.

Uyu mukinnyi yasabye ko hajyaho uburyo bwatuma abakinnye umupira bawugumamo kandi bawukunze Ati'' Twari dukwiye gushyiraho uburyo umuntu wakinnye umupira aguma kuwisangamo ndetse akanafasha abakinnyi bari hasi kubera ko iyo urebye umupira hari ibyo wunguka kandi uba ugomba gufasha bagenzi bawe''.

Iki kibazo cyo kuba hari abinjiza abafana ku bibuga batazi abanyamupira gikunze kugaragara cyane mu Rwanda kuko no ku mukino Police FC yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy'Intwari hari umwe mu bashinzwe kwinjiza wari wanze ko Gacinya Chance Dinis yinjira ku kibuga kandi ari umwe mu bayoboye Rayon sports ndetse no kuri ubu akaba akiri no mu buyobozi bwayo.

Uretse kuba yarakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima yanyunze mu makipe nka Etincelles FC, Rayon Sports APR FC, Young Africans yo muri Tanzania, Simba Sports Club yo muri Tanzania, AS Kigali na Al ta'awon yo muri Libya.

Haruna Niyonzima yavuze abanyabigwi bo mu Rwanda batitabwaho uko bikwiye

Haruna Niyonzima yemeje ko muri Tanzania afatwa nk'Umwami



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151599/umwami-muri-tanzania-yahejejwe-ku-muryango-i-nyamirambo-ingingimira-kwa-haruna-niyonzima-151599.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)