Iryo koranabuhanga ry'iki kigo giherereye i Hangzhou ryahagaritswe ku wa 30 Mutarama 2025, bikozwe n'Ikigo cy'u Butaliyani gishinzwe kubungabunga amakuru kizwi nka Garante.
DeepSeek yamuritswe mu cyumweru gishije yitabiriwe cyane ndetse iteza imbagaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'uko ihigitse ChatGPT kuri App Store nk'ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano ryitabiriwe na benshi.
Ihagarikwa rya DeepSeek, ryabanjirizwe no kubaza iki kigo cy'Abashinwa uburyo gikoresha amakuru gifite by'umwihariko ay'abantu bwite, uburyo akusanywa, aho avanwa, uburyo bw'amategeko arengera ba nyir'ayo makuru ndetse, u Butaliyani bwashakaga kumenya niba abikwa mu Bushinwa.
Ni ikibazo kandi cyazamuwe n'uburyo ikigo kirengera abakoresha amakuru kizwi nka 'Euroconsumers' cyashinje DeepSeek ibijyanye no kugira amakuru y'abantu ku giti cyabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Garante yari yahaye DeepSeek iminsi 20 yo gusobanura imikorere yayo cyane cyane ku bijyanye n'aho ibika amakuru, icyakora iki kigo cy'u Butaliyani cyatangaje ko kitahawe amakuru ahagije, ari yo mpamvu cyahagarika DeepSeek.
Uretse u Butaliyani, Irlande na yo ku wa 29 Mutarama 2025 yagaragaje impungenge ku mikorere ya DeepSeek, inasaba ibisobanuro iki kigo cy'Abashinwa by'uburyo gikoresha amakuru bwite y'abaturage bayo. Koreya y'Epfo na yo iteganya gusaba ubwo busobanuro.
DeepSeek kandi yibajijweho n'abantu batandukanye, ndetse Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi cyasabye abakozi bacyo kudakoresha iryo koranabuhanga, kigashingira ku mpungenge zijyanye n'umutekano.
DeepSeek-R1 ikimurikwa yahise ifata umwanya w'imbere mu bijyanye n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, ndetse cyatangiye guhombya bimwe mu bigo by'ikoranabuhanga byo muri urwo rwego, aho benshi bemeza ko igutanga amakuru menshi, ikanakoreshwa na buri wese kuko ari ubuntu,

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-butaliyani-bwahagaritse-deepseek