Hatangijwe ikoranabuhanga ryitezweho kuzamura umusaruro w'indabo za 'Gentian' mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyiciro cya mbere cy'umushinga, u Rwanda rwoherezaga hanze indabo za 'Gentian' miliyoni ebyiri buri mwaka, abantu 500 bahabwa akazi, mu gihe zinjije hafi miliyoni y'Amadorali ya Amerika, mu myaka itanu ishize.

Ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu guhinga indabo za 'Gentian' nyuma y'u Buyapani.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 10 uyu mushinga umaze ushyirwa mu bikorwa, hamuritswe ubuhinzi bushya bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho rya 'tissue culture', bwitezweho kuzatanga umusanzu mu kubona umusaruro w'ingemwe z'indabo nziza zo guterwa mu mavaze [pot plants].

'Tissue culture' ni uburyo bwo gukura utunyangingo ku rugingo rw'ibimera, hanyuma tugatuburwa mu buryo bwihariye [laboratwari] ku buryo tuzabasha gukura nk'uko twagakuze mu buryo busanzwe hakavamo indabo.

Ni ikoranabuhanga ryitezweho kongerera agaciro izi ndabo zituruka mu Rwanda, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bifite ireme ndetse zibe zahangana ku ruhando mpuzamahanga.

Iyi gahunda yahurijweho imbaraga n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi [NAEB], Ikigo cy'Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA, na Sosiyete ya R-GATE Hachimantai Ltd.

Laboratwari izajya ikoreshwa mu gutubura izi ndabo, iherereye ku cyicaro cya NAEB i Gikondo.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'uyu mushinga, Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorawa muri NAEB, Sandrine Urujeni, yavuze ko uyu mushinga uri gutanga umusaruro mwiza mu iterambere ry'ubuhinzi bw'indabo mu Rwanda.

Ati 'Iyi laboratwari izadufasha mu kuziba icyuho cyo kubura ingemwe nziza kandi zihagije z'indabo z'igihe cy'impeshyi [summer flowers].'

Yagaragaje kandi ko kuva mu 2023 hatangiye kugeragezwa iyoherezwa mu mahanga ry'ibice bimwe by'indabo bifasha mu kumeza izindi [cuttings] kandi ko ibya mbere bizoherezwa mu 2026.

Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Minako Shiotsuka, yashimangiye ko kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego zawo, ubufatanye bwa Leta n'abikorera bwabaye umusingi.

Ati 'Mu rugendo rwacu kugeza ubu, ubufatanye bwa Leta n'abikorera bworoheje imikorere ya JICA mu guhamagarira ishoramari ryo mu Buyapani mu Rwanda.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko ubu bufatanye bw'impande zombi bujyanye n'icyerekezo cyo kwihutisha iterambere [NST1 na NST2], aho u Rwanda rushyize imbere izamuka ry'ubukungu no guhanga imirimo.'

Mu myaka itanu ishize, ubuhinzi bw'indabo bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 25 z'Amadorali ya Amerika. Izoherezwa zazamutseho 1,4%, inyungu yiyongeraho 1,3% hagati ya 2018 na 2023.

Kubera ishoramari rikomeje gukorwa, hitezwe ko ubucuruzi bw'indabo zitandukanye zirimo n'iza 'Gentian', buzaba bwinjiriza igihugu asaga miliyoni 40 z'Amadorali ya Amerika mu 2030.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko ibi bimaze kugerwaho ari ikimenyetso cy'umubano ukomeye hagati y'ibihugu byombi kandi ko iri ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizatanga umusaruro mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Umuyobozi Mukuru w'Umujyi wa Hachimantai wagize uruhare mu gutangiza ubuhinzi bwa 'Gentian' mu Rwanda, Takahiro Sasaki, yavuze ko ubufatanye hagati y'u Buyapani n'u Rwanda, buzakomeza kugira uruhare mu guhanga imirimo mu gihugu, kuzamura ibyoherezwa mu mahanga by'umwihariko no guteza imbere ubuhinzi bw'izi ndabo.

Laboratwari izajya ikoreshwa mu gutubura izi ndabo, iherereye ku cyicaro cya NAEB i Gikondo
Iyi laboratwari yahurijweho imbaraga n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi [NAEB], Ikigo cy'Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA, na Sosiyete ya R-GATE Hachimantai Ltd
Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda Minako Shiotsuka, yashimangiye ko kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego zawo, ubufatanye bwa Leta n'abikorera bwabaye umusingi
Umuyobozi Mukuru w'Umujyi wa Hachimantai, Takahiro Sasaki, yavuze ko ubufatanye hagati y'u Buyapani n'u Rwanda, buzakomeza kugira uruhare mu guhanga imirimo mu gihugu
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko ibi bimaze kugerwaho ari ikimenyetso cy'umubano ukomeye hagati y'u Rwanda n'u Buyapani
Hizihijwe imyaka 10 ishize umushinga wo guhinga indabo za 'Gentian' mu Rwanda utangijwe, hanamurikwa ikoranabuhanga rishya rigiye kuzajya ryifashishwa mu gutubura ingemwe z'izi ndabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ikoranabuhanga-ryitezweho-kuzamura-umusaruro-w-indabo-za-gentian-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)