Rusizi: Umugabo w'imyaka 44 yikubise hasi ahita apfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Gahinga Umurenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi ku wa 29 Mutarama 2025.

Nyakwigendera Hategekimana yavuye mu kazi bisanzwe, amaze kurya ajya kuryama, bigeze mu gicuku arabyuka ajya ku bwiherero agarutse mu cyumba yikubita hasi.

Umugore we wari watwawe n'ibitotsi yavuze ko yumvise umugabo we atatse rimwe ashigukira hejuru, arebye asanga yamaze gushiramo umwuka ahamagara abaturanyi n'ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n'umugore wa nyakwigendera ari uko nyakwigendera muri Nyakanga 2024 yarwaye ajya kwivuza ku kigo nderabuzima bamubwira ko afite umuvuduko w'amaraso.

Umugore yavuze ko kuva icyo gihe kugera ubu nyakwigendera atigeze yongera kwivuza, agakeka ko umugabo we yaba yishwe n'umuvuduko w'amaraso.

Gitifu Ngirabatware yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyateye urupfu, icyakora ngo umurambo wa nyakwigendera Hategekimana wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni uko bajya bakoresha isuzuma bakamenya uko umubiri wabo uhagaze, cyane ko bisigaye byaroroshye, n'abajyanama b'ubuzima basigaye bapima indwara zitandura. Uwo basanze azirwaye hari uburyo bamufasha byaba ngombwa akaba yatangira imiti hakiri kare'.

Hategekimana asize umugore n'abana batandatu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-w-imyaka-44-yikubise-hasi-ahita-apfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)