Abanye-Congo 100 bari bahungiye mu Rwanda basubiye iwabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, ni bwo impunzi z'Abanye-Congo zari zahungiye mu Rwanda zimwe zatangiye gutaha nyuma yo kugaragaza ko zishaka gusubirayo kuko imirwano yari ihanganishije umutwe wa M23 n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n'imitwe zifatanyije irimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z'Abarundi, SAMDRC yamaze gucururuka.

Ubwo umutwe wa M23 warwanaga n'izo ngabo ushaka gufata Umujyi wa Goma, abaturage benshi b'Abanye-Congo n'abakozi b'imiryango mpuzamahanga nka Banki y'Isi, Monusco ndetse na bamwe mu basirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda, mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y'uko M23 itangaje ko yamaze gufata Umujyi wa Goma ndetse ikanagaragaza ko kuri ubu uwo mujyi utekanye, bamwe mu baturage bari bahungiye mu Rwanda bahisemo gusubira iwabo.

Mukuralinda yabwiye The New Times ko abarenga 100 basubiye iwabo banyuze ku mupaka uhuza RDC n'u Rwanda mu Karere ka Rubavu uzwi nka Grande Barrière.

Yagize ati 'Izo mpunzi zagaragaje ko zifuza gusubira iwabo kandi banyuze ku mupaka wa Grande Barrière. Twamenye ko bamwe bari bari guturuka mu miryango yabakiriye, mu gihe abandi baturutse mu nkambi ya Rugerero bacumbikiwemo by'igihe gito.'

Yashimangiye ko izo mpunzi zagaragarije ubuyobozi bw'u Rwanda ko igihugu cyabo gitekanye bityo ko bumva ko mu gihe basubirayo nta kibazo bashobora kugira.

Uretse abo Abanye-Congo batahutse, abaturage bo mu Karere ka Rubavu bari baragize ihungabana kubera amasasu yavaga mu Burasirazuba bwa RDC akagwa mu Rwanda, nabo bamaze gusubira aho bari batuye.

Ibice byakunze kwibasirwa n'amasasu aturutse mu Mujyi wa Goma ni ibihana imbibi na RDC birio Rugerero, Mahoko na Rubavu.

Abatuye muri ibyo bice bamwe bari bimukiye mu bice bitandukanye birimo uturere twa Musanze, Rutsiro ndetse n'ibice bindi byo mu Karere ka Rubavu bitegeranye n'umupaka.

Mukuralinda kandi yemeje ko ibikorwa by'ubucuruzi mu Karere ka Rubavu byongeye gufungurwa nk'uko byari bisanzwe.

Abaturage b'Abanye-Congo benshi bahungiye mu Rwanda kubera intambara, bamwe batangiye gusubira iwabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-100-bari-bahungiye-mu-rwanda-basubiye-iwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)