Umurenge wa Mudende ni umwe mu yari yaribasiwe n'inzoka zo munda zaterwaga n'uko gukoresha umwanda wo mu musarane nk'ifumbire.
Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) mu 2020 bwagaragaje ko Akarere ka Rubavu kaje ku isonga mu kugira abana bari hagati y'imyaka itanu na 15 barwaye inzoka zo munda, aho bazirwaye ku kigero cya 91% mu karere kose.
Inzoka zo mu nda ni zimwe mu ndwara zititaweho nk'uko Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), ribigaragaza.
OMS ivuga ko izi ndwara ari 21 ariko mu Rwanda by'umwihariko hasigaye izigera ku icyenda zirimo inzoka zo mu nda, imidido, igicuri, tenia, bilharziose, kurumwa n'inzoka, ibisazi by'imbwa, uruheri n'ibibembe.
Nko kurwanya inzoka zo munda, RBC yashyizeho gahunda ya 'Tujyane mu ngo [tujyanemo], aho iki kigo cyabanje guhugura abajyanama b'ubuzima, na bo bakajya basura buri rugo barwigisha ingaruka zo gukoresha ifumbire yo mu musarane, ibitera inzoka zo munda n'uko babyirinda.
Umukozi muri RBC ushinzwe isuku n'isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho uko bikwiye, Hitiyaremye Nathan, avuga ko inzoka zo mu nda ari indwara zikwiye kurwanywa mu buryo bwose bushoboka, kuko iyo zitavuwe neza zishobora no kuviramo uyirwaye urupfu.
Akomeza avuga ko izi nzoka zo munda ari ikibazo giteje inkeke kuko kiri mu bitera igwingira ry'abana, arakomeza ati 'zituma bagwingira, kubera ko iyo ariye, ibigomba kumutunga bijya gutunga za nzoka'
Abajyanama b'ubuzima bo mu Murenge wa Mudende bavuga ko bimakaje umuco w'isuku n'isukura mu buryo bugaragara kandi ko bahashyije inzoka zo munda mu buryo bugaragara, bigizwemo uruhare na 'Tujyanemo'.
Bishimangirwa n'Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Mudende, Mukaremera Valentine, wavuze ko imibare y'abarwaye inzoka zo mu nda bakiraga mbere yari hejuru cyane ugereranyije n'uko bimeze ubu.
Ati 'Ku kwezi twashoboraga kwakira abagera kuri 70 bafite icyo kibazo ariko kugeza ubu dushobora kwakira abantu nka 10 bafite icyo kibazo gusa'
Uwari uhagarariye Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Jules Mugabo Semahore, yavuze ko uyu muryango ufatanyije na RBC bifite intego yo kurandura burundu indwara zititaweho bitarenze 2030.
Yasobanuye ko OMS itanga arenga miliyoni 1$ mu kohereza imiti y'inzoka mu Rwanda no kugira uruhare mu bindi bikorwa bya leta bigamije kurwanya indwara zititaweho kugira ngo iyi ntego yabo izagerweho.
Imibare itangwa na RBC igaragaza ko mu gihugu hose ubwiganze bw'indwara y'inzoka zo mu nda ku bantu bari hejuru y'imyaka 16 buri ku kigero cya 46,1%, mu gihe ku bari hagati y'imyaka itanu na 15 buri 38.7%, naho abari munsi y'imyaka itanu bukaba 32.2%.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ifumbire-yo-mu-musarane-yabaye-amateka