Abanye-Congo bakorera MONUSCO i Goma bari bahungishijrijwe mu Rwanda batangiye koherezwa iwabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 29 Mutarama 2025 ni bwo Indege ya Loni itwaye abo Banye-Congo, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Kinshasa muri RDC.

Ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo abakozi b'amashami atandukanuye ya Loni n'abo mu miryango yabo barenga 2000 bahungishirijwe mu Rwanda.

Byari ku mpamvu z'intambara yahanganishije ihuriro ry'ingabo za FARDC n'umutwe wa M23, icyo gihe yari yakajije umurego mu Burasirazuba bwa RDC, by'umwihariko mu Mujyi wa Goma.

Loni yari yatangaje mbere ko abakozi batari ingenzi cyane bagomba guhungishwa, icyakora kuko kuva ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yari yamaze gufunga ikirere cya Goma n'inzira zo mu mazi, byatumye ushaka guhunga asigara hagati nk'ururimi, inzira yonyine yatuma ava aho ari, iyo kunyura mu Rwanda.

MONUSCO yabanje gusaba uburenganzira u Rwanda ngo abakozi b'amashami ya Loni bahungishwe banyuze ku mupaka wa Grande Barrière i Rubavu.

Ni na ko byagenze kuko banyujijwe kuri uwo mupaka, buzurizwa imyirondoro hasuzumwa niba koko ari abakozi ba Loni, nyuma burira imodoka zibageza kuri Kigali Pele Stadium, aho bagombaga kuva bakajyanwa muri hoteli, uyu munsi bakaba batangiye gufashwa gusubira iwabo.

Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uko aba bakozi bakiriwe neza mu Rwanda, ibishimangirwa n'uko abayobozi bose mu nzego nkuru z'igihugu bari bari kuri Kigali Pelé Stadium kugira ngo iyi gahunda yo kubakira igende neza.

Ozonnia Ojielo yavuze ko bitewe n'imiterere y'intambara aba bakozi bari bavuyemo, benshi muri bo bahunze nta n'ibyangombwa bafite, ariko u Rwanda rwemera kubakira, ndetse bacumbikirwa muri hoteli, hataraboneka n'amafaranga yo kubishyurira.

U Rwanda rukomeje korohereza abafashwe n'intambara muri RDC babuze uko basubira iwabo. Ku mugoroba wo ku wa 28 Mutarama 2025 ni bwo abashoferi 45 b'Ishami rya Loni ryita ku biribwa, WFP bari baraheze i Goma bashyikirikwe ambasade z'ibihugu byabo bakomokamo, nyuma yo gutabarwa na M23.

Kuri uyu wa 29 Mutarama 2025 kandi abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa RDC, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira, aho biteganyijwe ko bazasubizwa iwabo.

Mu bandi bakoresheje umupaka wa Grande Barrière bahungira mu Rwanda harimo abasirikare ba FARDC bahungiye mu gihugu bavuga ko mu bice byinshi barwanyemo bagiye batsindwa bahitamo guhunga, abakozi ba Banki y'Isi n'abandi.

Nyuma y'imirwano ikomeye yasize M23 yigarurira Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru, ubu ibintu biri gusubira mu buryo, ndetse umutekano watangiye kugaruka.

Bakimara kwandikirwa imyirondoro, abakozi ba Loni bakoreraga i Goma buriye imodoka bazanwa i Kigali
Abakozi ba Loni n'imiryango yabo babanje kunyuzwa kuri Kigali Pele Stadium



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-bakorera-monusco-i-goma-bari-bahungishijrijwe-mu-rwanda-batangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)