Ni igikorwa cyabaye ku wa 25 Mutarama 2025, aho abakozi b'iyi hoteli bari bari kumwe n'abakiliya babo biganjemo abanyamahanga.
Uyu muganda wabereye Mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, umudugudu wa Ganza, mu gishanga kiri munsi y'Ishuri rya APE Rugunga.
Ni igikorwa kandi cyari cyitabiriwe n'abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali [LDK].
Umuyobozi ushinzwe ubusabe bw'abakiliya no gukurikirana inyungu muri Park Inn by Radisson Kigali, Uwase Nadège yavuze ko 'Uyu muganda twitabiriye ni umwe muri gahunda zo kwegera abaturage, kwimakaza isuku no kuganira ku ngingo zinyuranye,'
'Nka Park Inn, gahunda zose za Leta twiyemeje kuzubarihiza kuko turi mu Rwanda, turi Abanyarwanda kandi ni nabo dukorera kubw'inyungu z'igihugu. Gahunda zose tugomba kuzibamo no kuzishyigikira.'
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n'iyamamazabikorwa muri Park Inn by Radisson Kigali, Muhongerwa Witness, yavuze ko bifuje kuzanamo n'abakiliya babo, kuko biba ari ingenzi kumenya no gusobanukirwa igihugu urimo.
Ati 'Ni mu buryo bwo gufasha abantu barimo n'abanyamahanga kumenya igihugu baba barimo. Iki gikorwa cyo gusaba abakiliya kwifatanya natwe muri gahunda zinyuranye z'igihugu kibaye bwa mbere, ariko kizakomeza kubaho uko bazajya babyishimira,'
'Nk'aba twazanye, babiri muri bo ni bo bari bazi u Rwanda gusa, abandi 17 ni ubwa mbere bari bahageze. Bishimye, bakoze kandi n'abaturage bo muri uyu murenge babihaye agaciro.'
Uyu muganda waranzwe n'ibikorwa byo gutoragura imyanda yiganjemo iya pulasitiki yari iri aho, no kurandura ibyatsi byari byarabaye byinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yashimiye cyane abakozi b'iyi hoteli kubwo kwifatanya n'abaturage mu muganda, bakanabishishikariza abanyamahanga bari babagannye.














