Kuwa 21 Mutarama 2025, Itorero Ishyaka ry'Intore ryagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'igitaramo 'Indirirarugamba' giteganyijwe kuba ku wa 25 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.
Muri iki kiganiro, umwe mu bayobozi b'itorero Ishyaka ry'Intore yavuze ko iri torero rimaze igihe gito rishinzwe rigizwe n'intore 70 kandi izo zose zizaba zihari mu gitaramo 'Indirirarugamba'.
Bagaruka ku izina n'impamvu zo gutaramira mu kwezi kwa Mutarama, Cyogere yavuze ko ukwezi kwa Mutarama ari ukwezi ko kweza umwaka bityo bakaba bifuza ko beza umwaka wa 2025 bataramana n'izindi ntore zisanzwe.
Izina 'Indirirarugamba' rizasobanurirwa neza impamvu yaryo mu gitaramo ariko ahanini bishingiye ku bigwig by'ubutwari.
Bagaruka ku mpamvu zo gutandukana n'Ibihame by'Imana, basobanuye ko ari abana bakomotse ku itorero Ibihame by'Imana ariko bagiye gushinga urugo rwabo kubwo gusanga intego zabo zitandukanye n'izo mu itorero Ibihame by'Imana.
Intego nyamukuru yatumye izi ntore zitandukana zigashinga itorero ryabo, ni intego ishingiye ahanini ku bushobozi aho bifuzaga ko Intore muri rusange igira ubuzima bwiza nk'uko byifuzwa.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi, kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa 25 Mutarama 2025. Gura itike yawe unyuze hano ukanda *662*700*992# cyangwa se ku rubuga ishyakaryintore.sinc.events Â

Ishyaka ry'Intore ryagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'igitaramo 'Indirirarugamba'

Indirirarugamba ni igitaramo cyizaba ku wa 25 Mutarama 2025


Hasobanuwe ko Ishyaka ry'Intore ryiyomoye ku Bihame by'Imana ku bw'intego zitandukanye ahanini zishingiye ku mikoro y'intore