Kamonyi: Umugabo w'imyaka 39 yasanzwe mu mugozi yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku wa 30 Mutarama 2025, bikavugwa ko uyu mugabo yahisemo kwiyambura ubuzima bitewe n'ubwumvikane buke hagati ye n'umugore we.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko 'yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa yaba yiyahuye. Umurambo wajyanywe gupimwa.''

Yakomeje asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abaturage muri rusange, kujya bamenyesha inzego bireba igihe cyose hari urugo rwaba rubamo amakimbirane kuko akenshi usanga ari cyo gitera impfu nk'izi, kugira habeho kuzikumira zitaraba.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugabo-w-imyaka-39-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)