
Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zafashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubukika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byakurikiwe n'imirwano ikomeye, ndetse ibisasu bya FARDC na FDLR byageze mu Rwanda, bihitana abantu 5, abandi 35 barakomereka.
Uburasirazuba bwa Congo bukungahaye ku mabuye y'agaciro nka coltan, zahabu, na diyama, bituma imitwe yitwaje intwaro irwanira kuyagenzura. Intambara isenya ibikorwa by'ubuhinzi n'ubucuruzi, bigatuma abaturage bugarizwa n'inzara.
Inzego z'akarere, cyane cyane iz'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, zagerageje kohereza ingabo mu rwego rwo kuzana amahoro, ariko ntibiratanga umusaruro.
Mu mwaka wa 2024 na 2025, ibibazo byarushijeho gukomera, cyane cyane hagati ya leta ya Congo n'umutwe wa M23. Nubwo hari ibiganiro by'amahoro bikomeje gutegurwa, ibikorwa by'intambara bigikomeje.
Imitwe y'abaturage ivuga ko Monusco na leta ya Congo bidashoboye kubarinda, bikaba bigenda byongera uburakari mu baturage.
Mu bihe bitandukanye bamwe mu bahanzi bazwi cyane muri Congo, bagiye bagaragaza uruhande bahagazeho, ariko kandi bamwe muri bo bamaganiwe kure, abandi barishyurwa ngo bagire icyo bavuga kuri iyi ntambara.

Gashyantare 2023
Ku wa 20 Gashyantare 2023, Umuvugizi Wungurije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yahishuye ko umuririmbyi Maître Gims yari yahawe amafaranga ibihumbi Magana atandatu by'amayero (600,000€‎) kugira ngo atuke (gutuka) Perezida Paul Kagame ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar.
Gandhi Bilel Djuna [Maître Gims] ari imbere mu banyamuziki bakomeye kandi b'ibihe byose cyane cyane mu bakunzi b'indirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa. Ni umugabo w'ijwi riremereye, umuraperi wigwizaho igikundiro uko bucyeye n'uko bwije.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Ceinture Noire' yo mu 2018, 'Est-ce que tu m'aimes?' yo mu 2015, 'J'me tire' yo muri Mata 2013, 'Le prix à payer' yo mu 2019 n'izindi.
Maître Gims yari ku rutonde rw'abahanzi barimo na Davido wo muri Nigeria basusurukije abitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cyaje kwegukanwa n'ikipe ya Argentine ya Messi. Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Doha, ku wa 18 Ukuboza 2022.
Uyu mukino wanasusurukijwe n'abandi barimo umunyamerika w'umukinnyi wa filime Morgan Freeman, Jungkook wo mu itsinda ryo muri Korea y'Epfo, BTS n'abandi.
Mu barebye uyu mukino w'igikombe cy'Isi harimo na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame; Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macro, n'abandi.
Mu kiganiro 'Ishusho y'icyumweru' cya Televiziyo y'u Rwanda cyatambutse ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Alain Mukuralinda yatangaje ko Guverinoma ya Congo yakomeje kwihunza gukemura ikibazo cy'umutekano mucye uri mu Burasirazuba, ahubwo bagashyira imbere gukomeza gucengeza ibinyoma bigamije gusiga icyasha u Rwanda.
Mukuralinda avuga ko abayobozi ba Congo bakomeje kubwira urubyiruko rwabo n'amahanga ko ikibazo ari u Rwanda, nyamara atari ko bimeze.
Yatanze urugero avuga ko Congo yakomeje gukora uko ishoboye kugira ngo isebye u Rwanda, aho bananyuze kuri Maître Gims kugira ngo avuge nabi Umukuru w'Igihugu imbere y'abari bitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi.
Ati 'Hari uwitwa Maître Gims, bari bamuhaye amafaranga menshi ibihumbi Magana atandatu by'amayero [690, 499, 574 Frw) ngo aze gutuka Perezida wacu (Kagame) kuri 'final' y'igikombe cy'Isi (2022)…'
'Ugiye kubivuga ku gikorwa kiza kurebwa n'abantu miliyari eshatu, enye. Ni uko byaje kumenyekana bamuha gasopo. Wenda amafaranga yo yarayajyanye…'
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu bihe bitandukanye we n'umuvandimwe we Dadju batumiwe gutaramira i Kigali bakanga bitewe n'uko umubano utifashe neza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.
Aba bombi ni abanye-Congo batarabasha kubona ko Guverinoma yabo yihunza ibibazo biyireba. Dadju ni we wabanje gutumirwa i Kigali aranga, Maître Gims asubiza ko ibyo umuvandimwe we yanze, nawe atakwirirwa abitekerezaho kabiri.
Werurwe 2023
Ku wa 1 Werurwe 2023, Inyubako n'imodoka by'umuhanzi Fally Ipupa byatwitswe n'agatsiko k'insoresore. Inzu ye yatwitswe iherereye ahitwa Matadi muri Mbinza.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kiriya gihe, yagaragaje imodoka ya Fally Ipupa yahiye mu buryo bukomeye, ndetse n'inzu ye yahiye igice kimwe. Ndetse, bimwe mu binyamakuru byo muri Congo, byavugaga ko hari n'ibikoresho byo mu nzu ye byahiye.
Polisi yahise itabara, ndetse yataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho uruhare mu guteza inkongi mu rugo rwe.
Fally Ipupa yari mu Bufaransa mu birori yari yatumiwemo na Perezida Macron. Uku kutishimira Fally ngo byaturutse ku kuba Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, ataragaragaza aho ahagaze ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Fally Ipupa yirinze kugira icyo avuga, ndetse ku wa 6 Werurwe 2023, yakiriye Macron mu rugendo rwihariye yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rwari urugendo rudasanzwe kuri Emmanuel Macron, cyo kimwe na Fally Ipupa, cyane ko bombi basanzwe ari inshuti z'akadasohoka zimaranye igihe kinini.
Macron yari kumwe na Fally Ipupa mu gace ka Bandalungwa ho mu karere ka Funa mu Mujyi wa Kinshasa. Bombi bakoze urugendo rw'iminota micye, hanyuma Fally Ipupa ajyana Perezida Macron mu kabari yamwakiriyemo, basangira icupa.
Mu butumwa batambukiye ku rubuga rwa Instagram, bagize bati 'Turi kumwe, reka duhindure ibintu turi hamwe !!!'
N'ubwo bimeze gutya ariko, muri Kamena 2022, Fally Ipupa yari yatanze inkunga y'ibiribwa birimo umuceri, ibisuguti, amazi n'amafaranga yo gushyigikira ingabo za FARDC, mu rwego rwo kubashyigikira mu ntambara bahanganyemo na M23.

Gicurasi 2023
Ku wa 20 Gicurasi 2023, Innocent Didace Balume wamamaye nka Innoss'B mu muziki, yagaragaje ko ibibazo by'abanye-Congo bikwiye gucyemurwa nabo ubwabo, aho gukomeza kubyegeka ku Rwanda barushinja gushyigikira umutwe wa M23.
Ni intambwe ikomeye uyu muhanzi yateye, agaragaza ko yitandukanyije na bagenzi be barimo nka Maître Gims, na Fally Ipupa bamagana u Rwanda.
Ubwo ku wa 9 Gicurasi 2023 yaganiraga n'abanyamakuru, Innoss'B yavuze ko atemeranya n'abakoresha imvugo ya 'Rwanda is killing'' bisobanuye 'u Rwanda ruri kwica'.
Yavuze ko yitandukanyije n'iyi mvugo, kandi agaragaza ko ari nk'intege ku ngabo za Congo. Ati "Abantu benshi bakoresha imvugo ya 'Rwanda is killing'' ntabwo nemerenya n'izi nkuru zabo, sinshobora no kwandika ibyo bintu kuko dukwiye kumva ko ari inshingano zacu twese bitabaye ibyo twemere ko turi abanyantege nke, nta ngabo zishobora kuturwanirira dufite."
Uyu muhanzi yasobanuye ko Guverinoma ye, ikwiye kugira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy'intambara, kurusha uko babyegeka ku Rwanda.
Ati"Nta masomo mfite yo guha ibihugu duturanye, ahubwo ndasaba guverinoma yacu gushakisha ibisubizo bigarura amahoro mu Burasirazuba n'Amajyaruguru ya Congo."
Nyakanga 2024
Tariki ya 6 Nyakanga 2024, umuhanzi Koffi Olomide wamamaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku mugabane wa Afurika, yatangaje ko nta ntambara iri kuba mu Burasirazuba bwa Congo, kuko ingabo z'icyo gihugu 'FARDC' zidashoboye kurwana.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro 'Le Panier' cyamuhuje n'umunyamakuru Mbuyi Jessy Kabasele kuri televiziyo y'igihugu. Uyu mugabo wamamaye mu bihangano binyuranye, yumvikanishije ko atiyumvisha neza imibereho y'ingabo z'igihugu cye, kuko igaragaza impamvu nyinshi cyane zo gutsindwa urugamba.
Kuri we, nta ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo 'turi gufatwa nk'abana'. Yagize ati 'Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa inshyi. Bari kudukorera ibyo bashaka. Niboneye amakamyo aza yidegembya, nta muntu uyahagarika. Nabonye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto, amarira aragwa. Nta ntambara ihari, turi gufatwa nk'abana. Ubundi mu ntambara iyo urashe, nanjye ndarasa.'
Iki kiganiro cyatumye umunyamakuru Kabasele ahagarikwa by'agateganyo kuri televiziyo y'igihugu, ndetse yatanze ibisobanuro inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n'itumanaho, cyo kimwe na Fally Ipupa.
Nyuma y'ikiganiro yagiranye n'inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n'itumanaho (CSAC), Fally Ipupa yavuze ko ibiganiro byibanze cyane ku kumwibutsa ko ari Ambasaderi w'injyana ya Lumba, bityo ko mu byo avuga akwiye kujya yigengesera.
Ati 'Nahuye n'abigisha, turaganira, turumvikana. Numvise ko umuhanzi Koffi Olomide ari Ambasaderi w'umuco wacu, akwiye gukoresha dipolomasi cyane mu byo avuga, n'iyo byaba ari ukuri kandi bifite ishingiro.'
Muri Kamena 2022, Koffi Olomide yabwiye ikinyamakuru Congo Rassure, ko ashyigikiye inzira y'ibiganiro, kuko ariyo izageza ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati 'Njye nshyigikiye ibiganiro, ntabwo nshyigikiye imirwano. Ndakeka ko Abanye-Congo n'Abanyarwanda atari byo bakeneye. Ibiganiro birusha imbaraga intwaro.'
Yavuze ko yaba abanye-Congo ndetse n'abaturage b'u Rwanda, nta n'umwe wungukira muri iyi ntambara. Ati 'Ntabwo nzi icyo Abanyarwanda bakungukira mu kurasa ku Banye-Congo, ntabwo nifuza ko igihugu cyacu cyaba umwanzi n'ibihugu bihana imbibi. Hari ubundi buryo bwo kuganira ibibazo bigakemuka. Mfatira urugero kuri Mandela ubwo yari muri gereza, habaye ibintu byinshi bibi ariko ibiganiro nibyo byatumye ava mu buroko.'

Maître Gims yari yahawe arenga Miliyoni 690 Frw kugira ngo 'avuge nabi' Perezida Kagame mu gikombe cy'Isi, mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23
   Â
Koffi Olomide yavuze ko abaturage b'u Rwanda n'abanye-Congo badakeneye intambara, ahubwo ko umuti w'ibibazo ari ibiganiro byahuza impande zombi
Â
Koffi Olomide ari kumwe n'umunyamakuru Jessy Kabasele, mbere y'uko batumizwa n'inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n'itumanaho
Â
Innoss'B wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye Guverinoma ye kwishakamo ibisubizo byageze ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari kumwe na Fally Ipupa mbere y'uko basangira agacupa
Â
Imodoka ya Fally Ipupa yaratwitswe, kubera ko atagaragaza uruhande ahagaze mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo