Abanye-Congo 22 banyuze mu Rwanda bajya i Bukavu bahunze imirwano i Goma, bashimye uko rwabakiriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa Tanu z'amanywa kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, ni bwo kuri uyu mupaka hambukiye abo baturage 22 barimo abagabo icyenda, abagore batandatu n'abana barindwi.

Bageze mu Karere ka Rusizi ku wa 28 Mutarama, bacumbikirwa n'akarere ndetse bahabwa amafunguro kuko batari kubasha kurara bambutse ngo bakomereze muri Kivu y'Amajyepfo bitewe n'uko umupaka ku ruhande rwa RDC ufungwa saa Cyenda z'amanywa

Mangaza Masaani w'imyaka 62 wavuye ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma, wahunze amasasu muri Kivu y'Amajyaruguru, hamwe n'umukobwa we n'umwuzukuru, yashimye u Rwanda rwabahaye icumbi n'amafunguro.

Ati "Mfite umuryango uri i Bukavu ni bo bambwiye ngo nyure i Cyangungu. Nta kintu na kimwe dufite, ibintu byose twarabitaye"

Uyu mukecuru uvuga ko yahunze imvura y'amasasu yasabye ubuyobozi bwa RDC guharanira kubana neza n'u Rwanda kuko ari abaturanyi.

Ati "Umuturanyi ni umuvandimwe. Abanyarwanda bajya guhahira muri Congo n'Abanye-Congo bakaza guhahira mu Rwanda. Ntacyo dukwiye gupfa.'

Mugenzi we bari kumwe yashimye uburyo u Rwanda rwamwakiriye avuga ko nta nzara bagiriye i Rusizi.

Ati "Baduhaye ifunguro rya nimugoroba baduha n'icyayi n'umugati mu gitondo. Baduhaye n'imodoka itugeza ku mupaka wa Bukavu. Icyo twifuza ku buyobozi bwacu ni amahoro kuko twamaze gutakaza ibintu byinshi n'abantu benshi, turifuza ko ibintu byasubira mu buryo tugasubira iwacu.'

Aba baturage bavuga ko banyuze i Rusizi bagiye mu mujyi wa Bukavu kuko bahafite inshuti n'imiryango yemeye kuba ibacumbikiye mu gihe zitegereje gusubira iwabo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yavuze ko aba baturage bageze muri Gare ya Rusizi, bagaragariza ubuyobozi ko kubaho bibagoye.

Ati "Nk'uko bisanzwe mu muco wacu wa kinyarwanda iyo umuntu aje akugana umwakira neza, ariko tunarebye mu mategeko mpuzamahanga iyo umuntu aje akugana avuye mu kindi gihugu uramwakira ukamuha umutekano n'agaciro. Twabahaye amafunguro, tubaha icumbi, tubashakira na bisi ibageza ku mupaka. Ubu bamaze kwambuka bageze i Bukavu nta kibazo bagize nta wurwaye bose bameze neza."

Kugeza ubu u Rwanda rwakiriye abaturage benshi ba RDC bahunze imirwano muri Kivu y'Amajyaruguru bacumbikirwa mu nkambi y'agateganyo ya Rugerero mu Karere ka Rubavu

Gitifu Ingabire avuga ko kugeza ubu urujya n'uruza hagati ya Kamembe na Bukavu rumeze neza, abaturage ba RDC bari kwinjira mu Rwanda ndetse n'Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Bukavu bakambuka nk'uko bisanzwe.

Bahawe icumbi baranaherekezwa babageza ku mupaka wa Rusizi I
Batashye banezerewe, basaba Leta yabo kubanira neza u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-z-abanye-congo-22-zahungutse-zinyuze-i-rusizi-zishima-uko-zakiriwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)