Umucyo ku mwanzuro wo gukuba kabiri umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusanzu w'ubwiteganyirize wari usanzwe uri kuri 6%, umukozi agatanga 3%, umukoresha nawe agatanga 3%. Guhera muri Mutarama, uzagera kuri 12% ariko ukazakomeza kwiyongera ku buryo uzagera kuri 20% uhereye mu 2027 kugeza mu 2030. Muri icyo gihe, ni ukuvuga hagati ya 2027 na 2030, hazajya hiyongeraho 2%.

RSSB isobanura ko kuzamura umusanzu bizafasha mu kongera ubwizigame binafashe abajya mu zabukuru kubaho neza, babona amafaranga yabafasha mu iterambere.

Hari ingaruka izi mpinduka zizagira ku bukungu, yaba ku mukozi, umukoresha n'uhabwa pansiyo. Bivuze ko ku mukozi, amafaranga azabona mu gihe agiye mu zabukuru aziyongera, bitume akora atuje kandi atekanye adahangayikishijwe n'ejo hazaza.

Ku bakoresha, birumvikana ko amafaranga batangaga ku mishahara aziyongera naho abari mu zabukuru bo, bazabona amafaranga yiyongereye uhereye ku bafata make kurusha abandi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru gisobanura izi mpinduka, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko guhera muri Mutarama, umushahara abajya muri Pansiyo babonaga, uzazamuka uhereye ku bafata amafaranga make.

Yavuze ko hateganyijwe 20% by'inyongera y'amafaranga ya Pansiyo yose yatangwaga, azasaranganywa uhereye ku babonaga make. Umuntu wabonaga amafaranga make muri Pansiyo yari ibihumbi 13 Frw ku kwezi.

Mu Rwanda, abantu barenga ibihumbi 60 ni bo bahabwa pansiyo buri kwezi. Ikigega cy'Ubwiteganyirize bw'Izabukuru kirimo nibura miliyari ibihumbi 2,6 Frw.

U Rwanda rwatangaga make ugereranyije n'ibindi bihugu

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu gitanga imisanzu mike ugereranyije n'ibindi byose muri Afurika. Ati 'Muri Afurika, ni twe dutanga make kurusha ibindi bihugu byose.'

Muri Ethiopia, umusanzu ugeze kuri 18% na 32% ku rwego rwa Gisirikare na Polisi. Umukoresha atanga 7% mu gihe umukozi yitangira 25%. Muri Tanzania, uri kuri 20% ugabanywa hagati y'umukozi n'umukoresha, Uganda ni 15% aho umukozi yitangira 10%, umukoresha akamutangira 5%. U Burundi uri ku 10% mu nzego zisanzwe na 15% mu nzego za gisirikare na polisi. Muri Kenya ho ni 10%.

Impinduka ebyiri zijyanye n'uyu musanzu, zigena ko mu kuwutanga, hazajya harebwa ku mushahara fatizo w'umuntu, hakongerwaho ajyanye n'icumbi abarwa harebwe ku ku mushahara mbumbe hanyuma hakongerwamo amafaranga y'urugendo.

Umusanzu w'ubwiteganyirize wakoreshwaga muri iki gihe, ni uwashyizweho mu 1962. Icyo gihe icyizere cyo kubaho cyari imyaka 47 ubu kigeze hafi ku myaka 70. Isesengura ryagiye rikorwa mu myaka itandukanye, yaba mu 2012, 2016 no mu 2020 ryagaragaje ko umusanzu utangwa udahagije, ukwiriye kongerwa.

Icyo gihe cyose, Urwego rw'Abikorera rubarizwamo benshi mu bafite imirimo, rwagiye rugaragaza ko rutiteguye izo mpinduka, ariko ngo igihe cyari iki ngo zishyirwe mu bikorwa.
Minisitiri Murangwa yavuze ko uko kutongera umusanzu, byagize ingaruka ku buryo abajya muri pansiyo babona amafaranga make. Ati ' Abantu bari muri pansiyo babona amafaranga make cyane kuko imisanzu yagiye itangwa ni mike.'

Minisitiri Murangwa yakomeje agira ati 'Ntabwo twirengagije ko bitoroshye, icyemezo nk'iki kiba gifite izindi ngaruka, ariko no kutagifata haba hari ingaruka ziremereye kurusha kugifata. Twakoze inama na PSF, turabyumvikana, dufata umwanzuro, hanyuma twemeranya guherekeza PSF mu kubishyira mu bikorwa.'

Yavuze ko hari abantu bikorera bunguka, hakaba n'abandi batunguka. Ababishoboye bazabishyira mu bikorwa, abandi batabishoboye nabo hakarebwa uburyo bafashwa.

Ati 'Tuzakurikirana dufatanyije n'Urwego rw'Abikorera…abafite ibibazo tubyumve neza tubibafashemo kugeza aho twavuze ko umwaka wa mbere tuzaborohereza ariko bitavuze ko batishyura ariko bakishyura bitabagizeho ingaruka nyinshi…na leta ifatanyije na PSF turebe ubundi buryo twateza imbere urwego rwacu rw'abikorera. Impamvu bituremerera, ni uburyo, kubikemura ni uko Urwego rw'Abikorera rukora neza rugatanga umusaruro ufatika.'

9% by'abakozi ni bo barebwa n'uyu mwanzuro

Abakozi 9% bakora imirimo yanditse ni bo barebwa n'uyu mwanzuro w'izamuka ry'ubwiteganyirize kuko ari bo baba bakora bishyura umusoro n'ibindi.

Minisitiri Murangwa yavuze ko icyifuzo ari uko uyu mubare wazamuka, ariko kugira ngo bishoboke, bivuze ko urwego rw'abikorera rugomba gukomera kurushaho.

Ati 'Impamvu ari 9% ni uko Urwego rw'Abikorera rwacu rutarakura ngo rubone ubushobozi bwo gukora neza. Impamvu ni uko nta mafaranga ahari meza yo gushora igihe kirekire ku nyungu ziringaniye yafasha abikorera gushora neza ngo bakore neza. Kugira ngo bikemuke birasaba ko tubona amafaranga, turayakura he? Turayikuramo, twe abanyarwanda; bumwe mu buryo bwo kuyabona, ni pansiyo.'

Umushahara fatizo

Kuva uyu mwanzuro ujyanye no kuzamura umusanzu wa pansiyo watangazwa, kimwe mu byateje impaka ni uko wazamuwe mu gihe hashize imyaka irenga 40 umushahara fatizo utarongerwa.

Umushara fatizo urimo washyizweho mu 1974 ungana n'amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko kongera umushahara fatizo ari umwanzuro ukomeye, ugomba kwigwaho mu bushishozi kugira ngo uzagenwa utazagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu.

Ati 'Ni ikintu cyo kwitonderwa… kiri kuganirwaho. Uwo mushahara ushyizweho uba ureba buri munyarwanda wese aho ari, umuhinzi, umukozi wo muri sosiyete ikomeye...'

Yavuze ko gushyiraho umushahara fatizo, bigomba kuganirwaho neza, 'ku buryo dushyiraho ikintu kidahungabanya ubukungu bw'igihugu …birasaba kubigendamo neza ku buryo tuzabona igisubizo kidatera ibibazo.'

RSSB ntihomba

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko abibwira RSSB ihomba bibeshya. Ati 'RSSB irunguka ndetse ku rwego rumeze neza. Mu mwaka warangiye muri Kamena 2024, yungutse arenga miliyari 418 Frw… muri ayo ayavuye mu ishoramari ni miliyari 240 Frw.'

Yakomeje agira ati 'Ndagira ngo mpumurize Abanyarwanda, RSSB ntabwo ikorera mu gihombo irunguka.'

Kuva mu 2019/2020 kugera mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, umutungo mbumbe wa RSSB wiyongereyeho 15% buri mwaka.

Umutungo wayo ubu ubarirwa muri miliyari ibihumbi 2,6 Frw.

RSSB yihariye 15% by'umutungo mbumbe w'igihugu. Ayo mafaranga ari mu mishinga ibyara inyungu no mu bigo bitandukanye. Ibyo birimo nk'iby'imari ifitemo imigabane nka BK, BRD, Equity Bank, Sonarwa, Isoko ry'Imari n'Imigabane na RNIT.

Ifite indi migabane kandi mu nganda zirimo nka Inyange, Horizon Sopyrwa, Bralirwa n'izindi, ni cyo kimwe no mu mahoteli nk'aho ifite imigabane muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali, Akagera Game Lodge, Epic Hotel n'izindi.

Rugemanshuro ati 'Nujya muri KCC, uzajye uvuga ko ugiye iwawe, ni iyanyu, ni iy'abanyamigabane.'

RSSB ifite indi migabane mu bigo by'itumanaho nka MTN na Kt Rwanda. Inafite imigabane mu bigo by'uby'ubwubatsi nka UDL yubatse Umudugudu wa Vision City n'uruganda rw'amatafari rwa Ruliba.

RSSB yihariye 6,63% by'imirimo yose iri mu gihugu kuko ibigo ifitemo imigabane bitanga imirimo irenga ibihumbi 226.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kongera umusanzu w'ubwiteganyirize byatinze kuko Urwego rw'Abikorera rwagaragazaga imbogamizi z'uko rutiteguye kubishyira mu bikorwa
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko umutungo w'ikigo ayobora ucunzwe neza kandi ko cyunguka
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko kongera umushahara fatizo ari umwanzuro ukomeye, ugomba kwigwaho mu bushishozi
Impinduka zemejwe zigamijwe gufasha abari mu zabukuru kubona amafaranga yisumbuye ku yo bafataga no gushyigikira ishoramari rikorwa bidasabye kuguza mu mahanga

Amafoto: Kwizera Remy Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umucyo-ku-mwanzuro-wo-gukuba-kabiri-umusanzu-w-ubwiteganyirize-bw-izabukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)