Tom Close yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], agaragaza ko hashize iminsi atanze ikirego ku rubuga rwa Youtube, agaragaza ko ari we nyiri filime yari yiyitiriwe n'undi muntu, akanayishyira ku rubuga rwa Youtube.
Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album ya Cyenda yise 'Essence', yabwiye InyaRwanda ko kuba uriya muntu yarashyize 'Trailer' ye ku rubuga rwa Youtube, byatumye hari abashoramari batekereza ko filime iri gukorwa, itari mu biganza bye.
Yavuze ati 'Hari umuntu wari warayishyize (Trailer ya Filime ye) kuri Youtube ye bituma hari abantu turimo kuganira kugira ngo bashore amafaranga mu ikorwa ryayo, bacyeka ko atari iyanjye.'
Tom Close avuga ko bakimara kubibona, bandikiye urubuga rwa Youtube, bagaragaza ibimenyetso bishimangira ko iyi filime ari iyabo.
Kandi asobanura ko kwandika kuri X, byari mu rwego rwo kuburira buri wese wabigerageza. Ati 'Twakoze 'Claim' (batanze ikirego) bayikuraho (Urubuga rwa Youtube ruyikuraho), ariko binaba ngombwa ko nandika hariya [Ku rubuga rwa X] kugira ngo niba hari n'undi wabikoze/ wabikora ayikure aho yaba yarayishyize abireke."
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Ferrari', 'Iyo nakunze', 'Ntibanyurwa' n'izindi, atekereza ko 'Trailer' ye yashyizwe kuri Youtube n'umuntu wayikuye mu bo yayisangije mu nama yayisobanuyemo.
Ati ''Trailer' nayisangije abantu twari turimo gukora ibiganiro by'imikorere, birashoboka ko ariho uwayishyize kuri Youtube yayikuye.' Tom Close yavuze ko iyi filime yamaze kurangiza kandi 'izasohoka mu gihe kiri imbere'.
Filime ya Tom Close ishingiye ku nkuru y'umusore w'umusirikare witwa Rwimo, uva mu kazi aba asanzwe akora akajya gutabara umuryango we uba waratewe na ba rushimusi b'inka.Â
Yageze iwabo afite amahitamo abiri, gukomeza kurwana n'abajura bibasira inka z'iwabo, cyangwa agasubira mu kazi ka gisirikare.
Ni filime yakinnyemo abarimo umunyarwenya Nkusi Arthur na Se Mazimpaka Jones Kennedy, Bahali Ruth n'abandi. Ifatwa ry'amashusho ryayobowe na Director Gad, ni mu gihe Tom Close ariwe wayanditse.
Mazimpaka Jones Kennedy umubyeyi wa Nkusi Arthur, uri mu bakinnyi b'imena muri filime 'Imuhira' ya Tom Close
Tom Close yifashishije ibikoresho bya gisirikare mu ikorwa ry'iyi filime ye ya mbere
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur ari mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi filime
Tom Close yatangaje ko hari umuntu wari wiyitiriye filime ye ku rubuga rwa Youtube
