Byinshi ku rugendo rwa Onesmo Alfred uyobora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Boxing ku Isi (World Alliance Boxing Association "WABA), Hon. Ky Col Onesmo Alfred yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

Uyu mugabo yitabiriye yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024.

Yakiriwe na n'Umuyobozi wa (Sports Genix International 'SGI'), Guy Didier Rurangayire uri mu bategura irushanwa 'Universe Boxing Championship' rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, rikaba irya mbere rikozwe ku rwego Mpuzamahanga nk'abibigize umwuga.

Uyu muyobozi yitabiriye irushanwa rya Boxing riteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024, ribera muri Kigali Universe.

Biteganyijwe ko Hon. Ky Col Onesmo Alfred, azatangiza ku mugaragaro ishyirahamwe rya Boxing mu Rwanda, aho rizitwa 'WABA Rwanda'.

Azitabira kandi akurikirane irushanwa ry'iteramakofe ry'ababigize rizabera muri Kigali Universe, kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe rya Boxing ku Isi, Hon. Ky Col Onesmo Alfred McBride (wambaye ikote) yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


Onesmo Alfred azafungura ku mugaragaro ishyirahamwe rya 'Boxing' mu Rwanda 


Onesmo ari mu bazitabira umukino wa 'Boxing' uzabera muri Kigali Universe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149321/byinshi-ku-rugendo-rwa-onesmo-alfred-uyobora-ishyirahamwe-rya-boxing-ku-isi-i-kigali-149321.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)