Ni ibiganiro byahuriranye n'uko tariki 9 Ukuboza buri mwaka hizihizwa isabukuru Amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside yemejwe n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu 1948.
Perezida w'Ihuriro AGPF, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko basuye imirenge itandatu yo mu turere twa Nyaruguru, Ngoma, Karongi, Rusizi na Ruhango kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zikwiye kongerwamo imbaraga ngo ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa by'ubugome bikorerwa abarokotse Jenoside birandurwe.
Ati 'Dushaka no gukangurira abaturage ku buryo bw'umwihariko ahantu hagiye hagaragara ihohoterwa ry'Abacitse ku icumu rya Jenoside tukabashyira ubutumwa bukubiyemo kubahumuriza ariko no kubakangurira kwita ku mahame remezo adusaba kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no kwita ku guharanira ko ntacyacamo ibice Abanyarwanda kandi ko ihame rirebana no gukumira no guhana ingengabitekerezo ya Jenoside na ryo abantu bose barikomeraho kandi bakabikora mu bufatanye ku buryo intambwe twari tumaze kugeraho mu Rwanda yo kubaka ubumwe n'ubwiyunge bikaduha inzira yo kujya mu majyambere agaragarira buri wese.'
Mu bihe bishize humvikanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishwe bazizwa uko bavutse.
Senateri Prof Dusingizemungu yashimangiye ko mu byo basobanurira abaturage kandi bakemeranyaho harimo no gufata ingamba zigamije kurandura burundu iyo migambi mibisha.
Ati 'Tubasobanurira kandi tunabyumvikanaho twese na bo bafata ingamba ko nta hakwiye kuboneka igitotsi, mu buryo bwo kumva ko hari ibimenyetso byatugaragariza ko ubumwe bw'abanyarwanda bugenda bwototerwa na bamwe mu badashaka ko ubwo bumwe bwasagamba cangwa bwakomera.'
Mu biganiro byateguwe kuva ku wa 19-20 Ukuboza 2024 harimo ibihuza abagize ihuriro AGPF n'abayobozi b'inzego zitandukanye, iz'Akarere, umurenge, utugari, urubyiruko, abagore, n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukabanza bakarebera hamwe 'ingamba bafite zo kurandura ibyo byagaragaza amacakubiri no kurandura burundu icyatuma hari abantu baba bahari bakivutsa abandi ubuzima kubera ingengabitekerezo ya Jenoside.'
Prof Dusingizemungu yahamije ko 'aho twahisemo kujya ku ikubitiro ni ahantu hagiye hagaragara ibyo bibazo byo guhohotera abacitse ku icumu.'
Mu ntangiriro za 2025 AGPF izakora ingendo mu turere twose two mu Rwanda kugira ngo ibi biganiro bikomeze ndetse bakazanakomereza ku rubyiruko ruri mu byiciro bitandukanye na rwo rukigishwa ububi bw'Ingengabitekerezo ya Jenoside.

