Mitsindo yabaye Umudepite kuva mu 2006, ndetse ni umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bamenyekanye cyane. Yapfiriye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ku wa 6 Ukuboza 2024.
Mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yabaye Burugumesitiri wa Komine Giciye (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) aba na Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru ava mu muryango we yemeza ko azashyingurwa tariki 9 Ukuboza 2024.

Mitsindo wabaye Umudepite, akaba na Perefe wa Gisenyi yitabye Imana
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fidele-mitsindo-wabaye-umudepite-yitabye-imana