Karere ugisoza amashuri yisumbuye kuko yayasoje muri Kamena 2024, avuga ko ibikorwa bye byashibutse mu mafaranga ibihumbi 50Frw yahembwe n'ababyeyi be mu 2022 ashimirwa kwitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.
Aganira na IGIHE, ubwo twamusangaga mu imurika ry'ibikorwa by'umugore wo mu cyaro ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, yavuze ko yatangiye yorora inkoko z'amagi nkeya ariko bigenda bikura ku buryo ubu ageze aho yorora izigera ku 2000, ndetse yongeyemo n'ubundi bwoko bw'iz'imishwi agurusha abaturage bajya kuzorora.
Mbere yo gusoza amashuri imirimo yayifashwagamo n'ababyeyi be, aho arangirije ahita abishyiraho umutima wose ku buryo abona bizamuteza imbere cyane.
Ati 'Narangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka, mbasha kwegera ibikorwa byanjye, nongeramo n'inkoko nkuza imishwi nkayiha abaturage bakajya kwiyororera.'
Yabonye umuvuno wo guhangana n'ikiguzi cy'ibiryo by'inkoko, ahinga igihingwa cyitwa Azolla cyongera intungamubiri mu biryo
Karere wize amasomo y'Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima(PCB) mu mushuri yisumbuye, yabonye ko ikiguzi cy'ibiryo by'inkoko kigenda kizamuka ndetse inkoko zigacuranwa n'abantu aho nazo zikenera kurya indagara, ibigori na soya, yatekereje icyo yakora ngo ahangane n'icyo kibazo.
Mu mwaka wa 2023, yaje gukora ubushakashatsi kuri murandasi maze abona icyatsi cyitwa 'Azolla' gihingwa mu mazi, nyuma kikanikwa kikavamo ifu ivangwa n'ibiryo by'inkoko mu mwanya w'indagara na soya, maze agitumiza muri Tanzaniya.
Ati "Ibi nabikoze ngamije gutanga umusanzu mu kurwanya imirire mibi, kuko kuvuga ko ugaburiye inkoko ibiryo birimo indagara na soya ngo izatanga amagi, bisa nk'aho ntacyo uramiye kuko n'ubundi ibyo iba iriye byari ibiryo byakariya abantu. Iki gitekerezo cy'ibiryo bya Azolla kwari ugukuraho ihingana ry'amatungo n'abantu bahuriraho ku biryo,''
'Ubu sinkigorwa n'ibiryo by'inkoko mu gihe abandi borozi bakigorwa n'igiciro cy'ibiryo by'inkoko kigeze hafi kuri 700Frw ku kilo ku nkoko z'amagi na 800Frw ku z'inyama, kandi zitanga amagi meza arimo umuhondo uhagije, n'imishwi ikura neza nta kibazo.''
Yakomeje avuga ko abibonamo n'ikindi gisubizo cyo kurengera ibidukikije kuko Azolla ifumbirwa n'imyanda nk'ibishishwa by'imineke, iby'ibirayi n'ibindi bisigazwa by'ibiribwa, bikaba bikuyeho umwanda ndetse binagize undi mumaro wo gukora ibiryo.
Karere Ibyiza Winner, ugitegereje amanota y'ibizimani bisoza amashuri yisumbuye ngo azabone uko yerekeza muri Kaminuza, avuga ko ubu nta kibazo yagira ngo ananirwe ku kikemurira, adasabye ababyeyi be, aho byibura abasha kwihemba ibihumbi 350 ku kwezi.
Agira inama urubyiruko bagenzi be gutekereza kure bagashaka ikintu cyose cyabyara ifaranga aho kugira ngo bahore batekereza ko byose bazabikemurirwa n'ababyeyi.





