Rayon Sports yamaze kumvikana n'umunyezamu umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Habineza Fils François wafatiraga Etoile del'Est, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyikinira mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Uyu munyezamu nubwo ikipe ye yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yari yagize umwaka mwiza, yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu gukorayo igeragezwa.

Habineza Fils François akaba yari amaze iminsi mu ikipe ya Al Wahda akorayo igeragezwa, amakuru ISIMBI yamenye ni uko byanze agomba kugaruka mu Rwanda.

Akaba rero yamaze kumvikana na Rayon Sports itari ifite umunyezamu w'umunyarwanda kuza guhangana na Khadime Ndiaye na Ndikuriyo Patient basanzwe bafatira iyi kipe.

Mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Habineza Fils François akaba yari yarifujwe n'amakipe atandukanye Mukura VS na Police FC ariko ntibahuza.

Yari amaze iminsi akora igeragezwa muri Al Wahda yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Habineza Fils François yari umunyezamu wa Etoile del'Est



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-n-umunyezamu-umaze-iminsi-muri-leta-zunze-ubumwe-z-abarabu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)