Mu mpera za Nyakanga 2024 ni bwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y'Ubushita bw'Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.
Mu gihe iyi ndwara ikomeje kwibasira umugabane wa Afurika n'u Rwanda rurimo, Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ashimangira ko ari ibintu byoroshye cyane kuba uyirwaye yakwanduza utayirwaye mu gihe cyose bakoranyeho.
Yagize ati:Â "Imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye irimo ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.''
Yakomeje avuga ko nka Minisiteri icyo basaba abanyarwanda ari ugukomeza gukurikiza ingamba ziriho zo kwirinda, harimo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox, gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n'isabune cyangwa imiti yabugenewe, n'ibindi.
Abanyarwanda kandi barasabwa kwihutira kumenyesha inzego z'ubuzima mu gihe cyose hagaragaye ibimenyetso by'iyi ndwara kugira ngo ubuvuzi butangwe, kuko kugeza ubu iyo iyi ndwara igaragaye kare iravurwa igakira.
Ibi bitangajwe nyuma y'uko Minisiteri y'Ubuzima itangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite indwara y'Ubushita bw'Inkende (Monkeypox). Babiri muri bo bamaze kuvurwa barakira, mu gihe abandi babiri bari kwitabwaho n'abaganga kandi hari icyizere ko nabo bazakira.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa Gatanu rivuga ko aba bantu bane bahuriye ku kuba bose barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki cyorezo gikomeje kugaragara ku bwinshi.
Rikomeza rivuga ko 'Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) hamwe n'abandi bafatanyabikorwa ikomeje Ibikorwa byo gukurikirana abahuye n'abo barwayi, kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi akire bityo hirindwe ugukwirakwira kw'indwara mu bantu Benshi.'
Minisiteri y'Ubuzima yijeje ko Ibikorwa by'igenzura bakomeje ku mipaka hagamijwe indwara z'ibyorezo zambukiranye imipaka, ndetse ihumuriza Abanyarwanda ko ingendo hanze y'igihugu zikomeje.
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y'urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n'ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Ishami ry'Umuryago w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashyizeho Komite Idasanzwe izaterana vuba ikiga ku cyorezo cy'Ubushita bw'Inkende kimaze iminsi kigaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikazemeza niba cyashyirwa ku rwego rw'ibyorezo byugarije Isi.
Indwara y'ubushita bw'inkende imaze kugera mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y'uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n'ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse ndetse bukaba bwica ku kigero cyo hejuru.
Ubushita bw'inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique.