Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.
Shaffy uri mu bahanzi bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ni umwe mu bakoze mu nganzo, ndetse ashyira hanze indirimbo 'Bailando' igaragaramo umuhanzikazi wagwije ibigwi, Princess Priscillah [Scillah].
Mu minsi yashize ni bwo Shaffy yatangiye kwamamaza indirimbo yise 'Bailando', ikaba ari indirimbo ashyize hanze nyuma ya 'Bana' yakoranye na Chriss Eazy yaciye ibintu.
Ubwo yashyiraga hanze integuza yayo, benshi bagaragaje ko bafite inyota yo kumva igihangano cy'uyu musore ariko ikibazo gikomeza kuba umukobwa yifashishije mu mashusho.
Icyo gihe ntabwo uyu mukobwa yagaragaraga mu maso. Kuri uyu wa 15 Kanama 2024 ni bwo Shaffy yashyize hanze iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo meza y'urukundo.
Ni indirimbo yitabajemo Princess Priscillah uzwi nanone nka Scillah, umuhanzikazi ufitanye indirimbo zakunzwe n'abarimo The Ben bahuriye muri "Ntacyadutanya" na Meddy bakoranye "Nka Paradizo".
Dore urutonde rw'indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:
1.    Bailando â" Shaffy
2.    Tsinda â" Massamba Intore
3.    Intsinzi â" Muyango
4. I Can Fly - Khalifan GovindaÂ
5. Sibyange â" Yampano
6.    Ibyo Birabareba â" Yago
7.    La Vie â" Prince Salomon
8.    Hareruya â" Remedy Kongwe
9.    Siendi Bila Asante â" Josh Ishimwe
10.    Inzira, Ukuri n'Ubugingo â" Sharon Gatete ft Jonathan Ngenzi
Bonus: Gutabarwa - Jado Kelly