Umuramyi Uwineza Rachel yibarutse umuhungu ... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ni bwo umuramyi ukunzwe n'abatari bacye, Uwineza Rachel uherutse kugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bise 'Nkurikira,' yatangaje ko yamaze kwibaruka ubuheta. Ni umwana mwiza w'umuhungu, uje akurikira uw'umukobwa yibarutse mu 2020.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rachel yagize ati: 'Nzahora iteka nshima kuko nakiriye umwana w'umuhungu….urakoze Mana Data ku bwo kumpa umugisha w'umwana w'umuhungu.'

Mu bakiranye yombi uyu mugisha, harimo Tumusiime Juliet wamamye mu kiganiro cy'Iyobokamana cyitwa 'RTV Sunday Live,' umuhanzikazi Grace Nyinawumuntu, n'abandi.

Uwineza yatangiye umurimo wo kuririmba ahereye muri 'Sunday school', ababyeyi be ni abakozi b'Imana. Muri 2012 ni bwo yatangiye umuziki byeruye n'abavandimwe be mu itsinda bise 'Pnp Family', muri 2014 bahagaritse iri tsinda, akomeza urugendo rw'umuziki ku giti cye.

Yigeze kubwira InyaRwanda ko umuziki awukora nk'umwuga yiyeguriye n'ubwo asanzwe afite indi mirimo akora. Ati 'Umuziki ni ubuzima bwanjye ntabwo nawuhemukira. Nzakomeza umuziki mpaka igihe cyo guhagarika kigeze.'

Mu gihe amaze muri muzika, amaze gushyira hanze indirimbo zahembuye imitima ya benshi zirimo 'Ndabyiboneye,' 'Baho muri Njye,' 'Ku Bw'imbabazi Zawe' yakoranye na Rene Patrick n'zindi. Mu minsi ishize, aherutse gusubiramo indirimbo yakunzwe cyane y'umuhanzi Alex Dusabe yise 'Uwiteka Niwe Mwungeri Wanjye.'


Umuramyi Uwineza Rachel yibarutse ubuheta

Yibarutse umwana w'umuhungu, avuga ko ari umugisha ahawe n'Uwiteka

Mu 2020 ni bwo we n'umutware we bibarutse imfura y'umukobwa

Bamaze imyaka 5 barushinze

Ni umuramyi uhorana akanyamuneza

Uwineza Rachel akunze kugaragara mu baririmbyi bafasha Israel Mbonyi mu ndirimbo ze 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144213/umuramyi-uwineza-rachel-yibarutse-umuhungu-amafoto-144213.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)