Jojea Kwizera nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Amavubi intsinzi ku mukino wa Lesotho, yavuze ko byamushimishije cyane ashimira Abanyarwanda uko bamwakiriye.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ubwa mbere yari ahamagawe mu ikipe y'igihugu.
Jojea yakinnye umukino we wa mbere tariki ya 6 Kamena 2024 ubwo Amavubi yatsindwaga na Benin1-0, yinjiye mu kibuga asimbura Gilbert ku munota wa 70, yongeye kugaruka mu kibuga mu ijoro ryakeye ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho 1-0, akaba ari na we watsinze iki gitego cyasubuje u Rwanda ku mwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.
Nyuma yo gutsinda iki gitego, Jojea Kwizera akaba yavuze ko yishimye cyane kuba yabashije guhesha u Rwanda amanota 3.
Ati 'Ndumva meze neza, nishimiye kuba ndi hano, twakoze nk'ikipe nishimye cyane gutsinda byanaduhesheje amanota 3, ndishimye cyane.'
Ni igitego yatsinze abanje gufata umupira akawufunga neza mu rubuga rw'amahina ubundi akareba aho agomba kuwushyira, ibintu yavuze ko yabikoze kubera ko yabonaga afite umwanya.
Ati 'Ndatekereza nari mfite umwanya muto wo gutuza, nari mfite igihe n'umwanya wo kureba aho nshyira umupira, nawuhashyize ku bw'amahirwe ndatsinda, ndashima Imana.'
Jojea Kwizera akaba yashyimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye kuko bamweretse urukundo rwinshi cyane.
Ati 'Banyarwanda ndabashimira ubutumwa bwiza mwanyoherereje yaba kuri Instagram, Facebook, mwakoze cyane sinjye uzarota nje mu Rwanda tukishimira hamwe.'
Ntabwo ari bugarukane n'abandi mu Rwanda akaba agomba guhita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ikipe ye imukeneye muri shampiyona.