Musenyeri Hakizimana warokoye Abatutsi muri Sainte Famille yagaye abihayimana bijanditse muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi baguye muri Paruwase Gatolika ya Sainte Famile, mu kigo cy'Abapadiri cyigishaga Indimi (CELA), muri Saint Paul ndetse no mu cy'Ababikira b'Aba-Calcutta.

Ni igikorwa cyabaye tariki 14 Kamena 2024 aho cyabimburiwe n'igitambo cya missa cyo gusabira izo nzirakarengane ndetse hanashyirwa indabo ku Rwibutso rwa Sainte Famille.

Ku itariki ya 14 Kamena mu 1994 ni bwo Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri Saint Paul birawemo n'Interahamwe zijogoramo abasore n'abagabo barenga 72 zijya kubicira ku biro by'iyahoze ari Segiteri Rugenge.

Ibi byakozwe ku kagambane k'inzego z'ibanze na Padiri Munyeshyaka Wenceslas wayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille. Bivugwa ko Interahamwe zatoranyije abagabo bakiri bato ndetse n'abasore zigamije kwica abari imbaraga z'Igihugu bashoboye gukora.

Abarokokeye kuri Sainte Famille no mu bindi bigo biyegereye, bavuga ko ku itariki ya 16 ishyira iya 17 Kamena mu 1994 ari bwo Inkotanyi zabashije kubatabara zibajyana i Kabuga.

Mukabyagaju Marie Grâce waharokokeye akanaba uhagarariye abarokotse, yavuze ko bitari byoroshye kuharokokera kugeza ubwo Inkotanyi zibatabaye.

Gusa yavuze ko Musenyeri Hakizimana wari umupadiri muri Sainte Famille icyo gihe, yabaye byose mu kurokora Abatutsi babashisje kuharokokera.

Yagize ati 'Nta kintu na kimwe Musenyeri Hakizimana atakoze. Yabaye umuzamu, aba umuvomyi aba uwo gutashya inkwi, yabaye byose. Umuntu washoboye kutugaburira kuva ku munsi wa mbere tugera hano kugeza tuhavuye nta munsi n'umwe twaburaye. Njye nari mpamaze amezi abiri n'iminsi mikeya kandi nahasanze abandi, abo bose yabitagaho'.

Yakomeje ati 'Yagerageje kwitambika ngo Interahamwe zitatwica, araduhahira aratugaburira, aratugura baza baje kutwica agatanga ibyo afite harimo n'amafaranga. Kuri twebwe yabaye ishusho y'Imana itaragizwe na benshi muri kiri gihe'.

Musenyeri Hakizimana wari waje kwifatanya na bo, yavuze ko byari biteye isoni cyane kubona abantu bica abo baziranye neza biriranwaga kugeza no ku bihayimana.

Ati 'Wabonaga nka mwalimu wigishije Interahamwe ije kumuhiga imubwira iti 'mwalimu ndakuzi' n'uwihayimana ati 'wa muhereza we sinkuzi mu Kiliziya? Uje gukora iki koko'? Sinzi icyo bari baduhaye cyatumye duhinduka bigeze hariya'.

Yavuze kandi ko bitamworoheye kubona abari abakristu be n'abandi bakoranaga baravuyemo abahiga n'abahigwa, gusa ko we yakoze icyo yari ashoboye ndetse ashimira n'ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, Mbarushimana Jean Baptiste yasabye abitabiriye iki gikorwa ko bagomba gukora cyane kugira ngo buse ikivi cy'abavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye kandi Perezida Paul Kagame wayobowe urgamba rwahagaritse Jenoside kandi akarinda abantu kwihorera byarashobokaga ahubwo bakiyunga.

Bakoze urugendo rwo kwibuka riva Sainte Famille rugana muri Saint Paul
Hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Sante Famille, mu kuzirikana abatutsi bishwe muri Jenoside
Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Musenyeri Hakizimana yashimiwe ubwitange bwe mu kurokora Abatutsi
Umwanditsi Mukanyiligira Dimitrie Sissi na we yitabiriye iki gikorwa
Muri Saint Paul hari hahungiye Abatutsi basaga 2000 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyabanjirijwe n'Igitambo cya Misa
Hatanzwe ibiganiro binyuranye ku kwirinda Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-hakizimana-warokoye-abatutsi-muri-sainte-famille-yagaye-abihayimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)