Ayirekuye yahirima mu manga! Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin akomeje gushyirwa mu majwi n'abafana b'iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeje ko yagiriye inama ubuyobozi bw'iyi kipe kuba bwazana Richard Ndayishimiye ndetse na Niyonzima Olivier Seif kuko abona ari abakinnyi bayifasha.

Ibi yabitangaje nyuma y'umukino Rayon Sports yanganyijemo ubusa ku busa na APR FC kuwa gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024.

Nyuma yaho haje kumvikana amakuru ko uyu kapiteni ndetse na bagenzi be bashwanye n'umutoza wabo Julien Mette kubera uburyo yapanzemo ikipe ashaka gukinisha abakinnyi bakiri bato kandi bari bagiye gukina umukino ukomeye.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje gukaragaza ko uyu kapiteni wabo bamushyigikiye cyane kubera kurwanirira ishyaka iyi kipe yabo haba mu kugura abakinnyi bashya bashobora gufasha iyi kipe mu mikino iri mbere.



Source : https://yegob.rw/ayirekuye-yahirima-mu-mpanga-kapiteni-wa-rayon-sports-muhire-kevin-akomeje-gushyirwa-mu-majwi-nabafana-biyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)