Musanze: Hagaragajwe uruhare rw'imikino mu mikurire y'abana n'imibanire n'abandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi w'umwana w'Umunyafurika byateguwe n'Umuryango ugamije guteza imbere imikino y'abana, KINA Rwanda ku bufatanye n'umuryango udaharanira inyungu wunganira mu bureri (IEE) n'ishami ry'Umuryango w'Abibubye ryita ku bana mu Rwanda (UNICEF).

Ni ibirori byizihijwe kuya 16 Kamena 2024 mu Karere ka Musanze, kuri Bibliothèque AGATI.

Ibirori byari bigamije kuzamura ubumenyi ku burenganzira bw'umwana, gushishikariza abaturage kwita ku bana no kugaragaza akamaro k'imikino mu burezi bw'abana bato.

Amashuri arenga atanu yo muri Musanze yitabiriye ibi birori hamwe n'ababyeyi, abarezi, n'abaturage baturutse mu duce dutandukanye.

Ni ibirori kandi byitabiriwe n'abayobozi b'amashuri n'abayobozi b'akarere, babonye neza uburyo bwo kwigisha abana hifashishijwe imikino ko bifite uruhare runini mu burezi bwabo.

Ubuyobozi bwa KINA Rwanda bwagaragaje ko gufasha abana kubona umwanya wo gukina bigira uruhare rukomeye mu mikurire yabo, no kubafasha mu gukangura no kongera ubumenyi bwabo n'imibanire myiza n'abandi.

Bagaragaje ko biyemeje gukorera hamwe kugira ngo buri mwana mu Rwanda abone uburezi bufite ireme n'amahirwe yo gutera imbere mu buryo bwuzuye.

Inzobere zigaragaza ko imikino ifasha umwana gutekereza ituma akura neza, akavumbura kandi akamenya gukorana neza n'abandi.

Imikino kandi inatoza abana kwihangana, gufata imyanzuro myiza, gutegeka ibyiyumvo byabo no gukina neza n'abandi bana.

Gukina k'umwana ntabwo bisaba amikoro ahambaye
Ababyeyi n'abana bahawe umwanya barakina, basabwa kujya babizirikana buri gihe
Abana bahawe umwanya batanga ibitekerezo ku mikino ibanyura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hagaragajwe-uruhare-rw-imikino-mu-mikurire-y-abana-n-imibanire-n-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)