Iri perereza ritangiye nyuma y'uko imiryango y'abaguye muri ibi bitero ndetse n'ababirokotse batanze ibirego mu nkiko bashinja TotalEnergies kunanirwa kurinda ubuzima bw'abakozi bamwe bari bari gukora mu mirimo yo kubaka uruganda rutunganya gaz muri Mozambique.
Abatanze ikirego bavuga ko ubwo igitero cyagabwaga ku cyambu cya Palma kuwa 24 Werurwe 2021, TotalEnergies yananiwe gutanga ibikomoka kuri peteroli ngo kajugujugu zishobore kuvana abakozi aho.
Ibitero muri Cabo Delgado byamaze iminsi myinshi ndetse bihitana abantu benshi, bamwe baciwe imitwe.
Umuvugizi wa TotalEnergies yahakaniye AFP ibi birego, avuga ko itsinda ryabo ryafashije abakozi barenga 2500 kuva mu mu nyubako y'uruganda, barimo abasivili n'abakozi batandukanye.
Abantu barindwi barimo abo mu Bwongereza n'abo muri Afurika y'Epfo barimo abarokotse ibitero bagaragaje ko TotalEnergies yananiwe kurinda ubuzima bw'abakozi na mbere y'uko igitero kigabwa, nyamara amakuru yari ahari ko biza kugabwa.
Abafite ababo baguye muri iki ibi bitero kimwe n'ababirokotse bagaragaje ko iri perereza ryatangiye ari intambwe nziza, kuko TotalEnergies ari umufatanyacyaha mu rupfu rw'abo bantu.
TotalEnergies yari iri kubaka uruganda rwa miliyoni 20$, rwakomwe mu nkokora n'ibi bitero ariko umuyobozi mukuru wayo Patrick Pouyanne yatangaje ko hari icyizere ko bidatinze bazasubukura imirimo.
