Rwamagana: Yafashwe atanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy'uko imodoka yujuje ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mushoferi yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 2 Gicurasi, nyuma y'uko imodoka yari yazanye itsinzwe isuzuma, bitewe n'uko yavuburaga ibyotsi byinshi.

Ati 'Mu gukorerwa isuzuma, imodoka ye yaratsinzwe bitewe no kuvubura ibyotsi, kimwe mu bizamini bikorwa mu bugenzuzi bw'ubuziranenge bw'ikinyabiziga. Yasabwe kujya kuyikoresha akazagaruka, aho kubigenza uko abisabwe, ashaka guha umupolisi ibihumbi 100Frw ngo ahabwe icyemezo cy'uko imodoka ye ari nta makemwa, uwo mupolisi abimenyesha ubuyobozi bumukuriye niko guhita afatwa.'

SP Twizeyimana yibukije ba nyiri ibinyabiziga n'abashoferi babyo ko mu gihe basanze bitujuje ubuziranenge ari umwanya mwiza wo kubikoresha bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima bwabo n'ubw'abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zitewe n'amakosa ya mekaniki bityo bakanirinda ibihano birimo n'igifungo mu gihe bagerageje gutanga ruswa ngo bahishire ayo makosa.

Itegeko rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-yafashwe-atanga-ruswa-ngo-ahabwe-icyemezo-cy-uko-imodoka-yujuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)