RAB ntiyemeranya n'Umugenzi w'Imari ya Leta ku mbuto zatumijwe mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma iherutse gutangaza ko u Rwanda rushobora gutubura imbuto za bimwe mu bihingwa, Abanyarwanda bakunze guhinga ku kigero cya 100%.

Nubwo bimeze bityo raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko mu mwaka ushize mu bihe bitandukanye hatumijwe imbuto zinyuranye, ibintu biteye impungenge.

Zimwe mu mbuto zitumijwe hanze harimo ibigori, ingano na soya.

Kuva mu 2018 u Rwanda rwatangiye kugerageza gutubura imbuto zarwo, kuko hafi ya zose zakenerwaga n'abahinzi zatumizwaga hanze. Rwashoboraga nko gutumiza imbuto y'ibinyampeke nk'ibigori, ingano na soya bigera kuri toni 3000, ibyatwaraga agera kuri miliyari 5 Frw buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, yabwiye PAC ko hashize imyaka itatu nta nkunganire ya Leta itanzwe ku mbuto zivuye hanze kuko zisigaye zituburirwa mu Rwanda.

Ati 'Birashoboka ko umuntu ku giti cye ashobora kuba yakura imbuto hanze akaza akayigurisha ntabwo bibujijwe ariko iyo turebye imibare twabonye muri raporo ntabwo tubona ko bihura, twatekereje ko haba harabayeho kwitiranya uko bita imbuto.'

Yavuze ko adashobora kwemera iyo mibare igaragazwa n'umugenzuzi w'imari ya Leta yerekana ko imbuto zatumijwe mu mahanga ziruta izatuburiwe mu Rwanda.

Ati 'Ntabwo nshobora kwemera ko twatumije toni ibihumbi birindwi hanze, Ikigo cyitwa, Kenya Western Seeds, bakura imbuto z'ibanze hanze bakazituburira mu Rwanda.'

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yifashishije raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko RAB yabashije gutunganya imbuto y'ibigori toni 6000 ariko igatumiza toni 7000 mu mahanga umwaka ushize.

Dr Telesphore Ndabamenye yahise agira ati 'Iyo mibare y'imbuto zatuburiwe mu Rwanda ndayemera ni iyacu kuko dufite abatubuzi babikora, iyo tumaze kuzikora dutangira kuzitanga. Ntabwo turarenza ku mwaka gutanga toni ibihumbi bitanu. Icyo mvuga kuri iyo mibare ni uko ntabihamya ngo twarazinjije mu gihugu kuko tutari tuzikeneye.'

'Twareba ukuntu ibintu byagiye byinjira kugira ngo tugenzure … mu by'ukuri ntabwo iyo mibare nemeranya nayo.'

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe guteza imbere Ubuhinzi, Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko u Rwanda rutagera ku rwego rwo kugira abatubuzi b'imbuto bazohereza mu mahanga rudafite imbuto ihagije, aho yagaragaje ko nka Western Seed Company iri hafi kohereza toni 270.

Ati 'Turamutse tudafite imbuto ihagije ntabwo dushobora gutanga uburenganzira bwo kohereza mu mahanga imbuto yatuburiwe mu gihugu.'

Ubuyobozi bwa RAB bwagaragaje ko bufite imibare igaragaza ko imbuto zitangwa mu baturage hariho nkunganire ya Leta ari izatuburiwe mu gihugu.

Depite Uwimanikunda Jeanne d'Arc yavuze ko nta mpamvu yo kuvuga ko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro n'Amahoro (RRA) yabeshye ku mibare igaragaza imbuto zinjiye mu gihugu kandi zitarahinjiye kuko nta nyungu yaba ibifitemo.

Umukozi muri RAB, Rwebigo Daniel, yavuze ko iyo babireba bashingira ku mibare ya RRA, ariko ko mu busesenguzi bwakozwe byagaragaye ko ingano y'imbuto yinjira yagiye igabanyuka mu bihe binyuranye yemeza ko iyo mibare yo muri raporo irimo amakosa.

Ati 'Habayeho amakosa mu kubika amakuru, ni ukuvuga ibigori biraza, habayeho kwitiranya umusaruro w'ibigori, ingano n'ibindi n'imbuto nya mbuto. Twagerageje gufata ibintu bike, wareba ibyangombwa biherekeza imbuto bigaragaza ko atari imbuto, tubajije RRA dusanga nabo atari bo babikora ku buryo habayeho kwitiranya.'

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yavuze ko haramutse hari icyuho cy'imbuto igikenewe cyaba ari ukukiziba mu kwirinda ko abahinzi babura imbuto kuko n'amasezerano RAB yagiranye n'abatumiza imbuto hanze zibigaragaza ashimangira ko badashobora kubeshya Inteko Ishinga Amategeko.

Ati 'Ntabwo dushobora kuza mu Nteko tuyibwira ibitandukanye n'ibyo dukora ubwacu.'

Umugenzuzi yagaragaje ko nubwo ubuyobozi bwa RAB buri gushaka kwirengagiza izo nshingano ariko ko no mu masezerano bikubiyemo ko uwayahawe ashobora gutumiza imbuto hanze.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RAB, Ndambe Nzaramba, yagaragaje ko hagiye gukora igenzura ryimbitse hakamenyekana niba amasezerano bafitanye n'ibigo bitubura imbuto ataba arimo icyuho gishobora gutuma hari ibitumiza imbuto zatuburiwe hanze zikinjizwa muri gahunda ya nkunganire.

Abakozi bo muri RAB bitabye PAC
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, asabonurira PAC ibijyanye n'ibyagaragajwe n'Umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-ntiyemeranya-n-umugenzi-w-imari-ya-leta-ku-mbuto-zatumijwe-mu-mahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)