Musanze: Inkangu yishe umugore, abana be batatu bararusimbuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukingo wagwiriye iyo nzu k uwa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024 ku gicamunsi, watenguwe n'imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu bice by'Igihugu bitandukanye by'umwihariko mu Karere ka Musanze.

Amakuru avuga ko uyu mukingo wagwiriye inzu yarimo umugore witwa Nikobamporeye Constance w'imyaka 40 wahise ahasiga ubuzima n'abana be batatu barokotse bagatabarwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Remera, Barihuta Assiel, yemeje iby'iyi nkuru avuga ko bahise bihutira gutabara.

Yagize ati "Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu kigwira inzu y'umuryango wa Kuradusenge, umugore yahise yitaba Imana naho abana batatu basigaye bahise bajyanwa kwa muganga kuko bakuwemo bakiri bazima. kuri ubu turacyakurikirana amakuru yabo ndetse n'ibyaba byangirikiyemo."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yihanganishije uyu muryango wagize ibyago, anasaba abaturage kudatsimbarara ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo ko bakwiye kubahiriza amabwiriza.

Ati 'Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri naho uwitabye Imana arashyingurwa n'umuryango we. Tuributsa abagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko bahimuka nk'uko amabwiriza abiteganya."

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ivuga nyuma y'uko umwaka ushize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi bihitanye Abanyarwanda 131, hakozwe igenzura ry'abatuye ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, rikagaragaza imiryango 8 000 yo mu turere 18 ishobora kugirwaho ingaruka n'ibiza, ndetse imyinshi muri yo ikaba yaramaze kuhimurwa.

Umwaka ushize ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba n'igice cy'Intara y'Amajyepfo, byahitanye abaturage 131 mu ijoro rimwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-inkangu-yishe-umugore-abana-be-batatu-bararusimbuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)