Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka kuko afite 24, akaba akunda kuba inshuti n'abantu, gusabana udakunda kubangamirwa, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 5.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Edwin yavuze ko umuhanzi ko yakuze akunda Meddy n'ubu ari we afatiraho urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe.
Kenny Edwin avuga ko akunda imyandikire n'imiririmbire ya Meddy ati'Ndetse ibyo ntabwo biba bihagije mu muziki tuba dukeneye n'imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri muntu wese yagakwiye kumwigiraho.'
Ku buryo yahuje imbaraga na Fireman yagize ati'Ni umuntu twari dusanzwe tuziranye.'
 Ibi avuga ko byanatumye guhuza byoroha.
Agaragaza ko yishimira uburyo uyu muraperi akoramo ibintu bye, indirimbo aba bombi bahuriyemo yitwa 'Suku', uyu musore asanzwe afite izindi zirimo 'Deep in Love' yakoranye na Papa Cyangwe.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA KENNY EDWIN
Kenny Edwin ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda yashyize hanze Suku
Kenny Edwin yavuze ko yishimira imyitwarire n'ubuhanga bwa Meddy afatiraho uregero
Gufana abaraperi bituma akunda gukorana nabo byumwihariko ashima Fireman bakoranye