Hemejwe itegeko rigena imiterere n'imiyoborere mishya y'Igisirikare cy'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n'uw'Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije.

Ni itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z'u Rwanda.

Ubwo umushinga w'Itegeko wagezwaga ku Nteko Rusange y'Abadepite ku wa 14 Werurwe 2024, Minisitiri w'Ingabo, Juvénal Marizamunda, yavuze ko ayo mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.

Ati 'Nk'uko musanzwe mubizi, Ingabo z'u Rwanda zigizwe n'ibyiciro bitatu; Izirwanira ku butaka, Izirwanira mu Kirere n'Inkeragutabara, ubu rero hakaba hariyongereyemo icyiciro gishya cy'Ingabo zishinzwe ibirebana n'Ubuzima, ubwo hazajyaho n'Umuyobozi wazo.'

Muri rusange, Ingabo z'u Rwanda zayoborwaga n'Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n'Inkeragutabara bikaba uko.

Minisitiri Marizamunda yasobanuriye abadepite ko impamvu zo kongera abayobozi b'Ingabo zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi muri RDF bitewe n'ibikorwa bitandukanye Igisirikare cy'u Rwanda kirimo hirya no hino ku Isi, kandi ko amavugurura yakozwe bigendanye n'uko umutekano uhagaze ku Isi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ubusanzwe Ishami rishinzwe Ububanyi n'Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya gisirikare ryabaga muri RDF, gusa itegeko riteganya ko ryimurirwa muri Minisiteri y'Ingabo.

Inkuru bijyanye: Ibyo wamenya ku mpinduka zitezwe mu miterere n'imiyoborere y'Igisirikare cy'u Rwanda

Minisiteri y'Ingabo yagaragaje ko zimwe mu mpinduka zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hemejwe-itegeko-rigena-imiterere-n-imiyoborere-mishya-y-igisirikare-cy-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)