BK yashimiye abakiliya bayo barimo n'abamaranye nayo imyaka 30 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

By'umwihariko muri iyi myaka 30 ishize, Banki ya Kigali yagize uruhare runini mu gufasha urwego rw'abikorera kwiteza imbere, binyuze mu gutanga inguzanyo zihendutse, gutanga ubujyanama mu bucuruzi n'ibindi byinshi byafashije abakiliya bayo gutera imbere muri rusange.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bamaranye nayo iyo myaka yose bagaragaje uruhare iyi banki yagize mu iterambere ryabo, yaba ari mu gutangira ubucuruzi ndetse no kubwagura.

Mukantagara Lydivine ni umugore wikorera watangiye gukorana na BK mu 1995. Afite ishoramari mu nyubako zikodeshwa ndetse n'ibindi bitandukanye.

Yagize ati "Nakoranye na BK kuva mu 1995 dukora ubwikorezi bw'amakamyo yajyaga mu mahanga azana ibicuruzwa. Icyiza nabonye kuri BK ni uko ari banki isobanutse, yakira abakiliya neza, igerageza no kubasura kugira ngo barebe ko iterambere ry'ibikorwa byabo, ko bimeze neza, kandi ifasha n'umuntu kugira ngo yigirire icyizere mu bucuruzi, nk'umutegarugori nkanjye numvise impaye icyizere cyo gukomeza, kugeza n'ubu numva nta yindi banki nakorana nayo."

Dereva Method ni undi mucuruzi umaze gutera intambwe ifatika mu bucuruzi bwe, kandi byose akaba abikesha gukorana na Banki ya Kigali itarigeze imitetereza ubwo yari ayikeneye.

Yagize ati "Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa mwiza, dufite aho twageze kubera twagiye dukorana na Banki ya Kigali. Hashize imyaka 30 dukorana. Twahereye kuri hoteli iri i Rwamagana yitwa Deriva Hoteli. Kugira ngo tuyagure igire aho igera, tubashe gutanga serivisi mu buryo bukwiriye bw'iki gihe, ibashe kugira aho igera, ibyo byose twabifashishwemo na Banki ya Kigali."

Iyi Banki kandi inafitanye imikoranire n'ibigo binini by'ubucuruzi, biyitabaza kubera ubushobozi buhambaye imaze kugeraho, serivisi nziza ndetse n'umwihariko w'ubushobozi bwayo.

Etienne Saada uyobora Bralirwa, atangaza ko akigera mu Rwanda, yahise yumva neza ihuriro riri hagati ya BK na Bralirwa, n'uburyo indangagaciro z'ibi bigo byombi zihuye.

Yagize ati "Nahise numva ko BK na Bralirwa bifite indangagaciro zimwe, kandi nk'ibigo binini, dufite inshingano yo guhora duhanga udushya... Banki ya Kigali ni umwe mu bafatanyabikorwa bacu ba mbere twakoranye. Iyo dufite imishinga, duhita twitabaza Banki ya Kigali."

Mu birori byo kwishimira uru rugendo rwaranzwe n'iterambere ku bakiliya ba Banki ya Kigali, Bitwayiki Andre uhagarariye abakiliya b'iyi banki, akaba amaranye nayo imyaka 27 aho yatangiye gukorana nayo acururiza mu cyaro, yashimiye serivisi nziza iyi banki itanga kuva kera.

Ati "Ni byinshi BK imarira, na serivisi nziza iduha na gahunda nziza tuyibonana. Serivisi muduha, n'uburyo mutwegera, n'uburyo mutwakira iyo tubagannye, biradushimisha cyane."

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yibukije ko abakiliya ari abami muri BK, na cyane ko iterambere ryayo ari bo irikesha. Yabashimiye ikizere bagirira iyi banki, avuga ko ari gihora kibatera imbaraga zo gutanga serivisi nziza.

Ati "Turi BK kuko BK ari iyanyu, ibyo tugezeho byose mu myaka irenga 50 tubikesha abakiliya bacu. Gukorana na banki ni icyizere kuko muzana imishinga yanyu n'amafaranga yanyu mukayatubitsa. Icyo cyizere rero turacyibashimira cyane kuko tuzi ko atari ibintu byoroshye."

Yanagarutse ku ruhare iyi banki yagize mu kubaka igihugu muri iyi myaka 30 ishize, cyane cyane mu guteza imbere urwego rw'abikorera rwagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Ibi birori ni ibirori byanyu kuko ibyo twagezeho nk'igihugu ni ibintu byo gushimira. Mu myaka 30 ishize turi kumwe, twubatse ubukungu bw'igihugu kandi twabigezeho turi kumwe."

Yongeyho ko abona nta gikwiriye kunanirana, cyane cyane ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ati "Iyo ntekereje ibyo twagezeho hari igihe nibaza, ni iki cyatunanira? Iyi hoteli twicayemo, imihanda, amashanyarazi na stade tugiye gutaha, ibikorwa twagezeho ni byinshi cyane. Ni ku bufatanye bwanyu na banki, harimo BK cyane cyane, ariko n'ubuyobozi bwiza buturangaje imbere. Ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Uyu muyobozi kandi yatanze icyizere cy'ahazaza, avuga ko banki ayoboye izakomeza kongera uruhare rwayo mu iterambere ry'abakiliya bayo.

Ati "Turashaka ko abantu benshi batugana, turashaka kwiyubaka nk'abantu, kubaka ubucuruzi bukomeye, kubaka igihugu kubaka ubukungu bwacu kugira ngo mu myaka 30 iri imbere, abantu bazajye bavuga bati hari abantu bakoze ibintu byiza bubaka igihugu, nabo bazatureberaho bagere heza dushaka kandi twizera."

Mu bukangurambaga bwa Nanjye ni BK, iyi banki iri gushyira imbaraga mu kurushaho kwegera abakiliya benshi, barimo n'abakiliya bashya. Ibi iri kubikora igabanya ibiciro bya zimwe muri serivisi zayo.

Ku rundi ruhande, iyi banki imaze kubaka izina rikomeye ku buryo ari imwe muri banki zimaze kugira imbaraga ugereranyije n'izindi banki ziri mu Karere ka Afurika y'Uburasizuba.

Karusisi yavuze ko "Tubijeje ko BK muzi izakomeza kubashyigikira mu bikorwa byanyu byose, izakomeza gufatanya n'abafanyabikorwa batandukanye kugira ngo twubake igihugu cyiza, twubake ubukungu butubereye nk'Abanyarwanda."

Banki ya Kigali ifite amashami mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ikaba imwe muri banki zimaze kubaka izina mu gutanga serivisi nziza, yaba ku bakiliya bato ndetse n'abakiliya banini.

Umuyobozi wa BK Group Habyarimana Beatha, yashimiye abatarahwemye kugirira icyizere BK
Umuyobozi wa BK, Dr. Diane Karusisi, yashimiye abakiliya batahwemye gukorana na BK



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yashimiye-abakiliya-bayo-barimo-n-abamaranye-nayo-imyaka-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)