Iburasirazuba: Abarenga ibihumbi 600 biyongereye kuri listi y'itora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe ku wa 3 Gicurasi 2024, mu nama mpuzabikorwa yasuzumaga imyiteguro y'amatora muri iyi Ntara, yahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y'Amatora n'abayobozi kuva ku rwego rw'Intara kugera ku rwego rw'Akagari, abayobozi b'amadini n'amatorero n'abahagarariye ibyiciro byihariye.

Muri iyi nama hagaragajwe ko kugeza ubu hamaze kubarurwa abarenga miliyoni 2,295,314 biyandikishije ku ilisiti y'itora inakomeje gukosorwa hongerwaho n'abandi.

Ugereranyije n'amatora yabaye mu 2017 abari bitabiriye bari miliyoni 1,6 bivuze ko abatora biyongereyeho abarenga ibihumbi 634 kuri listi y'itora bangana na 38%.

Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Gasinzigwa Oda, yavuze ko muri rusange amatora ateguwe neza ariko ko basaba abaturage gukomeza kwikosoza ku ma listi y'itora kugira ngo amatora azabe byararangiye.

Ati 'Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kwitegura kugira ngo bazitabire amatora tariki ya 15 Nyakanga ari benshi kandi hakiri kare nk'uko amategeko abiteganya, bazanagire umwanya wo gutaha bakanakomeza n'indi mirimo. Icya kabiri turi gusoza igikorwa cyo gukosoza umwirondoro w'itora turasaba abatari bikosoza cyangwa kwireba kuri liste y'itora kuba babikora ntihazagire ucikanwa.'

Gasizingwa yavuze ko kuva ku itariki ya 17 kugera kuri 30 Gicurasi bazatangira kwakira abashaka gupiganira imyanya irimo uwa Perezida wa repubulika n'imyanya y'Abadepite asaba buri wese kugira umuco wo gutanga umutekano nkuko bisanzwe.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko biteguye amatora neza aho kuri ubu site zizatorerwaho zamaze gutoranywa hanatangira ibikorwa bimwe na bimwe byo kuhitaho kugira ngo aya matora azagende neza.

Ati 'Imirimo yatangiye gukorwa mu kwitegura kunoza umunsi nyirizina, aho ibyo byumba biri harebwe amasuku ahakenewe n'ibindi byinshi kugira ngo iki gikorwa kizagende neza. Dukomeje na none gukangurira abaturage kwikosoza kuri lisite z'itora, gutanga indangamuntu ku bagejeje imyaka n'abandi batazifite.'

Intara y'Iburasirazuba ifite uturere turindwi, imirenge 95, utugari 503 n'imidugudu 3780 n'abaturage basaga miliyoni 3,5. Muri iyi gahunda y'amatora iyi Ntara ifite site 619 ziriho ibyumba by'itora 4052 ari nabyo bizatorerwaho kuri ubu.

Kuri ubu mu Ntara y'Iburasirazuba bongereye ibyumba by'itora mu gufasha abaturage kudakora ingendo ndende, banatangiye kandi kwegera abaturage basobanurira uko bazatora kugira ngo bizagere ku munsi w'itora babizi neza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abarenga-ibihumbi-600-biyongereye-kuri-listi-y-itora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)