Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024, abacuruzi bo mu Karere ka Nyarugenge bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Senateri Evode yagize ati 'Biragayitse kuba mu bihe byashize abikorera baragize uruhare mu kuvutsa ubuzima bagenzi babo ndetse no mu kwica abakiliya babo, ntimucuruza se? rero kugira ngo mubone amafaranga bisaba ko twe nk'abakiliya tubazanira amafaranga ku buryo bigayitse kwica umuntu wazaga kuguteza imbere.'
Yakomeje agira ati 'Twagiye tubona abacuruzi mu kugira uruhare mu kugura ibikoresho byifashijwe mu gukora Jenoside nk'imipanga tubona ba Kabuga ba Anselme, ba Fidel Mutaganda n'abandi.'
Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba, we yavuze ko ubucuruzi ari ikintu gikomeye kuko n'interahamwe zicaga abantu ibyo zasahuye mu ngo zabo zikajya kubigurisha.
Ati 'Muri Jenoside imirimo yarahagaze ariko abakoraga ubucuruzi barabukoraga ku buryo n'ikintu gikomeye kuko n'interahamwe zamaraga kwica abantu zigasahura ibyo zitajyanaga mu rugo zikabizana mu isoko zigacuruzi zifite imihoro n'imbunda na grenade zakumva umututsi wo kwica zikabireka zikajya kumwica zarangiza zikagaruka.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, we yashimiye abikorera bo muri aka Karere ku ruhare bagira mu kubaka igihugu no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anaboneraho gusaba abafite amakuru y'ahiciwe Abatutsi kuyatanga kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.



