APR FC yirukanye Bruce Melodie wari butaramire abakunzi bayo ku munsi wo guhabwa igikombe cya shampiyona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie ntabwo agaragara ku rutonde rw'abahanzi bari buririmbe muri Kigali Pelé Stadium APR FC yishimira igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye.

Uyu munsi ni bwo shampiyona isozwa, APR FC iraba yakiriye Amagaju akaba ari nabwo iza gushyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye.

Mu rwego rwo kwishimira iki gikombe yegukanye ku mwaka wa yo wa mbere isubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, kikaba igikombe cya 22 mu mateka ya yo, yateguye ibirori byo kukishimira.

Ni ibirori yatumiyemo abahanzi bagezweho bagomba gususurutsa abakunzi b'iyi kipe muri Kigali Pelé Stadium.

Kuri gahunda hari Bruce Melodie, Riderman na Chriss Eazy, aba bagafashwa ba Dj Toxxyk uri bube uvanga vanga imiziki.

Gusa ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatandatu, mu buryo butunguranye Bruce Melodie ntabwo yagaragaye mu bahanzi bari bube bari muri ibi birori, amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye avuga ko uyu muhanzi atumvikanye na APR FC kuko yasabaga ko yubakirwa urubyiniro kandi ntabyo bateguye ndetse iyi kipe ikavuga ko itanabona aho rujya.



Source : https://yegob.rw/apr-fc-yirukanye-bruce-melodie-wari-butaramire-abakunzi-bayo-ku-munsi-wo-guhabwa-igikombe-cya-shampiyona/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)