Yujuje imyaka 69! Amateka ya Mwenda Mutebi II... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tugiye kugaruka ku buzima bwaranze uyu Mwami kugeza yimye ingoma amazeho imyaka isaga 30 ubusanzwe yitwa Ronald Edward Frederick Kimera Muwenda Mutebi II yabonye izuba kuwa 13 Mata 1955 ni Umwami w'Ubwami bwa Bugandsa akaba ari uwa 36 wimye iyi ngoma.

Yavukiye mu Bitaro bya Mengo ni umuhungu wa Edward Frederick William David Walugembe Mutebi Luwangula Muteesa II wabaye Umwami w'u Buganda hagati ya 1939 kugera 1969.

Nyina akaba ari Umwamikazi Nabakyala Sarah Nalule, Muwenda Mutebi II yasoreje amasomo ya Kaminuza mu Bwongereza mu Kaminuza ya Magdalene.

Yigeze kubaho imyaka itari micye nk'impunzi mu mirimo yakoze harimo iy'itangazamakuru yanabaye umwe mu bagize Inama Nyobozi ya ANC muri London nyuma y'urupfu rwe yagizwe Umwami aza no gusubira mu Bugande muri 1988.

Kuwa 24 Nyakanga 1993 ni bwo yimitswe ku mugaragaro nk'Umwami w'u Buganda u Bwami bwe bubarizwa muri Mengo.

Muwenda Mutebi II yashyingiranwe n'Umwamikazi Sylvia Nagginda kuwa 27 Kanama 1999 muri Katederali ya Saint Paul muri Kampala afite abana barimo Igikomangoma Savio Muwenda [Juunju Suuna] wavukiye muri London mu 19986.

Uyu muhungu mukuru w'uyu Mwami yamubyaranye n'Umunyarwandakazi Ambasaderi Vénantie Sebudandi.

Mu bandi bana afite barimo Igikomangomakazi Joan Nassolo, Igikomangomakazi Victoria Nkinzi, Igikomangomakazi Sarah Katrina Mirembe Ssangalyambogo Nachwa wavukiye mu Bwongereza muri 2001.

Igikomangoma Richard Ssemakookiro wavutse muri 2011 yabyaranye na Rose Nansikombi.

Guhera muri Mata 2011 ni we Muyobozi wa Kaminuza ya Muteesa I Royal yashizwe mu 2007 afite kandi n'ibindi bikorwa bikomeye agiye abereye Umuyobozi binyuze mu Nshingano afite nk'Umwami bishamikiye ku Bwami bw'u Buganda.   Â Muri 1993 ubwo Mwenda Mutebi II yimikwaga imihanda yari yuzuye abantu bagenda bamusingiza Mwenda Mutebi II n'Umwamikazi Sylvia Nagginda bamaze imyaka 25 biyemeje kubana Mu mwaka wa 2023 yakoze ibirori byo kwizihiza imyaka 30 amaze yimye ingoma Aha Perezida Yoweli Kaguta Museveni yari kumwe n'Umwami Mwenda Mutebi IIAmbasaderi Sebudandi uheruka kwitaba Imana yari umwe mu bagore ba Mwenda Mutebi II banafitanye umwana w'umuhungu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141868/yujuje-imyaka-69-amateka-ya-mwenda-mutebi-ii-umaze-ibinyacumi-bisaga-3-yimye-ingoma-nkumwa-141868.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)