Pastor Dr Ian Tumusime yacyeje Perezida Kagam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pastor Dr Ian Tumusime yashakanye na Janet Tumusime, bakaba bafitanye abana batandatu. Yakiriye agakiza mu 1999, akaba ari bwo yomatanye n'Imana. Mu mwaka wa 2008 ni bwo yasengewe kuba Pasiteri, bisobanuye ko amaze imyaka 16 ari Umushumba.

Pasiteri Ian yimitswe na Bishop James Mulisa uyobora Revival Palace Community Church mu Rwanda. Mu 2014 ni bwo yatangije Itorero mu Karere ka Bugesera. Nyuma y'imyaka 10 gusa, iri torero rifite inyubako irimo urusengero rw'icyitegererezo mu Karere ka Bugesera.

Muri ibi byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Pastor Dr. Ian Tumusime yahumurije abanyarwanda yifashishije icyanditswe cyo muri Bibilya, Yobu 14:7, ababwira ko hakiri ibyiringiro byo kubaho kandi 'tubeshejeho abandi'.

Yobu 14:7 'Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome. 8 Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka,N'igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu, 9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,Kigatoha nk'igiti kikiri gito.

Pastor Dr. Ian Tumusime ati "Ndahumuriza abanyarwanda ko hakiri ibyiringiro byo kubaho kandi tubeshejeho abandi. Ni twe tuzi neza ububabare bw'aho tuvuye, nta muntu ukwiye gutegereza ibisubizo by'aho dushaka kujya ahandi.

Imizi iracyafite ubuzima bwo kuvamo ishyamba rinini, imvura ikenewe yarabonetse ni imiyoborere myiza. U Rwanda rwarashibutse kandi bivuye ku mbabazi abarokotse Jenoside batanze, u Rwanda ruzakomeza 'kubaho' kuko abanyarwanda bahisemo kwimakaza imbabazi, ubutabera ndetse n'ubumwe. Humura Rwanda, abana bawe bari maso".

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga mu Rwanda, amahanga yatereranye u Rwanda, ingabo zari mu Rwanda mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye (UN) zisubirira mu bihugu byabo, kugera aho inzirakarengane zirenga miliyoni zicwa urw'agashinyaguro. 

Muri icyo gihe nta cyizere cy'ubuzima cyari gihari mu Rwanda, ariko ku bw'amahirwe Inkotanyi zahise zitabara zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zinabohora igihugu. Imyaka 30 irashize kuva u Rwanda ruzutse, ubu rurakataje mu rugendo rwo kwiyubaka ari na ko rumurikira amahanga. 

Ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rubicyesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Dr. Tumusime yikije ku buyobozi bw'u Rwanda bwavanye u Rwanda mu icuraburindi mu myaka 30 ishize, Iterambere ry'u Rwanda rikaba rikomeje kwishimirwa n'isi yose.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Dr. Ian Tumusime yacyeje Perezida Kagame, ati "Ubuyobozi bw'u Rwanda bwabaye intangarugero ku isi n'indashyikirwa muri iki kinyejana cya 21. Ndashimira Perezida Kagame Paul ubuhanga n'ubushishozi byakomeje kumuranga".

"Kugeza n'uyu munsi, sindabona cyangwa ngo numve undi perezida wakuye igihugu mu icuraburindi agahagarika Jenoside, yarangiza akabanisha abaturage, igihugu kikajya ku murongo!! Sindabonaho igihugu kiyubaka kuva mu busa mu gihe gito nk'u Rwanda."

Yavuze akantu ku kandi ku bigira Perezida Kagame umuyobozi w'indashyikirwa ku Isi, atanga ingero ko yubatse amashuri menshi abana bakiga kandi ku buntu, umunyarwanda wese akaba yivuza bimworoheye kandi ku ivuriro rimwegereye, amashanyarazi akaba agera ku baturarwanda hafi ya bose, abahinga bakaba babona amasoko n'ibindi.

Yamushimiye kandi ko ubutabera bukora ntawubukoreyemo, ashima ko abanyamakuru bubaka igihugu aho gusenya, yewe buri muntu akaba yibona mu iterambere ry'igihugu cy'u Rwanda, "abanyarwanda baba mu mahanga bagahabwa agaciro nk'abari mugihugu".

Arakomeza agira ati: "Imiyoborere myiza nyuma ya Jenoside, yasaranganyije ubutaka abanyarwanda, yaciye nyakatsi, abaturage b'u Rwanda bose bambara inkweto, hari ibintu bisa n'aho ari bito ariko bigaragaza imiyoborere ifite aho iganisha abanyarwanda."

Pastor Tumusime uzwi cyane mu biterane bya A Light to The Nations asemurira Ev. Dana Morey akanigisha Ijambo ry'Imana, yasabye abakristo bose gukomeza gusengera ubuyobozi n'igihugu muri rusange "ariko muri uko gusenga dukomeza kuba abakozi b'ijambo".

Ati "Ndasaba abakristo n'abanyarwanda bose guhaguruka tugakura amaboko mu mufuka tugasenga ariko dukora ibituma u Rwanda rukomeza gukataza mu iterambere ridukura mu guhora tugirirwa impuhwe tukanja mu bihugu bifite icyo bizana ku meza y'iterambere ry'isi.



Pastor Dr Ian Tumusime yashimiye Perezida Kagame avuga ko atarabona undi muperezida wakoze nk'ibyo yakoze


Pastor Dr Ian Tumusime yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka30


Pastor Dr Ian Tumusime hamwe n'umufasha we bafatanya kuyobora Revival Palace Church mu Bugesera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141875/pastor-dr-ian-tumusime-yacyeje-perezida-kagame-watumye-u-rwanda-ruba-indashyikirwa-ku-isi-141875.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)