U Rwanda rwungutse Abapolisi 250 ba 'Special Force' (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye yayoboye uyu muhango kuri uyu wa 26 Mata 2024 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique Gen. Bienvenu Zokoue.

Aba bapolisi basoje amasomo y'amezi atandatu bize mu cyiciro cya 12. Bigiye mu Kigo cya Polisi cyigishirizwamo amasomo yo gukumira iterabwoba 'Counter Terrorism Training Centre' i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Aya masomo ahabwa umubare w'abapolisi batoranyijwe, agamije kubongerera ubumenyi mu guhangana n'ibibazo no gukora mu bihe bigoye by'umutekano no kubasha kubyitwaramo neza.

Bagaragaje ubuhanga mu kugendera ku mugozi
Batozwa kurwana no kunyura mu bibazo bikomeye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Centrafrique Gen. Bienvenu Zokoue yari mu muhango wo gusoza amasomo y'abapolisi ba Special Force
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye
Uwahize abandi mu Banyarwanda na we yahembwe
Abayobozi batandukanye ba Polisi mu Rwanda no muri Centrafrique bakurikiye ibyo abapolisi bize
Abahize abandi mu bo muri Centrafrique bahembwe

Amafoto: RNP




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-abapolisi-ba-special-force-250-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)