U Rwanda rwahawe kwakira inama rusange y'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga no guhanga udushya mu kugorora iri kubera muri Turukiya mu mujyi wa Istanbul guhera 22-26 Mata 2024, CG Evariste Murenzi uyobora RCS yasinye amasezerano y'uko u Rwanda ruzakira Inama rusange y'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero(ICPA) izaba mu 2025.

Ni amasezerano yasinywe hagati ya Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi na Perezida w'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero ku Isi, Peter Severin, yemeza ko u Rwanda arirwo ruzakira iyo nama ngarukamwaka ihuriramo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bafite aho bahurira n'inshingano zo gufunga no kugorora.

Inama iri kubera Istanbul iri kurebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugorora no kurushaho guhanga udushya mu bikorwaremezo byo mu magororero; ikareba kandi n'uburyo imibereho myiza n'iterambere by'abari mu magororero ryarushaho kugenda neza.

Abayiteraniyemo kandi banarebera hamwe uko ikoranabuhanga ryakoreshwa cyane muri ikigihe n'uburyo ibikorwa by'amagororero n'amagereza bya buri munsi bitabangamira ibidukikije.

Uyu Muryango mpuzamahanga ufite inshingano z'amagereza no kugorora (ICPA) washinzwe mu 1998. Ufite intego yo guhuza no gusangira ubumenyi n'imikorere hagati y'ibihugu muri gahunda yo kugorora, hagamijwe guteza imbere umutekano w'abafunze n'abagororwa bari mu magororero atandukanye ku Isi no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Inama ya ICPA ni ngarukamwaka izenguruka ibihugu bitandukanye biri muri uwo muryango, igahuza abasaga 900.

Biteganyijwe ko iyo nama igiye kuba ku nshuro ya 27 izaba ku wa 26 - 31 Ukwakira 2025; aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya Kabiri muri Afurika cyakiriye iyo nama nyuma ya Namibia.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-rusange-y-umuryango-uhuza-amagereza-n-amagororero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)