Ibigo 42 by'ishoramari byanditswe mu Rwanda bifite inkomoko mu Buhinde, byashoye angana na miliyoni 175,2 $ (asaga miliyari 225,7 Frw kuri ubu) mu 2023, mu gihe ibigo bibiri bikomoka muri UAE byashoye agera kuri miliyoni 138,2 $ (asaga miliyari 178 Frw) mu 2023.
Ibindi bihugu byaje imbere mu kugira ibigo byashoye imari nyinshi mu Rwanda, birimo u Budage bwashoye agera kuri miliyoni 131,5 $ mu mishinga umunani, bihwanye na 5,3%, Mozambique yashoye miliyoni 117,9 $ ahwanye na 4,8%, Niger ishora miliyoni 115,2 $ bingana na 4,7% naho imishinga 11 ikomoka mu Bwongereza yashowemo miliyoni 106,8 $ bihwanye na 4,3% y'ishoramari ryose.
Ni mu gihe ishoramari rikomoka imbere mu gihugu na ryo ryazamutse rikagera ku gaciro ka miliyoni 959,5 $ bihwanye na 38,8% y'ishoramari ryose, akomoka mu mishinga 170 yanditswe mu 2023.
Kuzamuka kw'ishoramari rikomoka muri ibyo bihugu, cyane u Buhinde na UAE, byatewe ahanini n'umubano mwiza ibi bihugu bisanzwe bifitanye n'u Rwanda, hakiyongeraho umutekano igihugu gifite no korohereza ishoramari, kuko ubu bisaba gusa amasaha atandatu ngo umuntu abe amaze gufungura ikigo cy'ubucuruzi mu Rwanda.
U Buhinde
Mu 2018, umubano w'u Buhinde n'u Rwanda warushijeho gushimangirwa ubwo Minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwahinduye isura y'umubano hagati y'ibihugu bisanganywe ubufatanye kuva kera.
Mu ruzinduko rwe, ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye (MoUs) yibanda ku byiciro nk'umutekano, ubucuruzi, ubufatanye mu kongera umusaruro w'amata, ubufatanye mu kuzamura umusaruro w'impu, ubuhinzi ndetse n'umuco.
U Buhinde buri mu bihugu byateye imbere ndetse byohereza ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibikoreshwa mu rwego rw'ubuvuzi, bakagira n'abashoramari mu ngeri y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuhinzi, ubwubatsi n'ibindi.
Bimwe mu bigo bikomeye by'Abahinde byashoye imari mu Rwanda birimo Airtel, Virunga Biotech Ltd, Marasa Holding, Accacia Property Development, Kabuye Sugar Works Sarl, Imana Steel Rwanda Ltd, Cardiac Specialty Rwanda, Rugabano Tea Company Ltd, Gisovu Tea Company Ltd n'ibindi.

Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Ubufatanye hagati y'u Rwanda na UAE buri mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga, serivisi z'imari n'ibijyanye n'ubwikorezi.
Ubucuruzi hagati ya UAE n'u Rwanda mu myaka 13 ishize bwikubye inshuro 10.
Ubu bucuruzi hagati y'ibihugu byombi bwakomeje gutumbagira bujyana n'ishoramari ibigo byo muri UAE byakomeje kuzamura mu Rwanda, aho mu myaka 23 ishize, byibuze byashoye irifite agaciro karenga miliyoni 320$.
Ni ishoramari ryigajemo iryo mu nzego zirimo amahoteli n'ubukerarugendo, gutunganya amabuye y'agaciro, gutwara ibintu, guteza imbere ubwikorezi binyuze mu ikoranabuhanga ryo ku muhanda, ubuhinzi n'inganda.
Urugero ni nk'ikigo DP World, ari na cyo kigenzura Kigali Logistics Platform, icyambu kidakora ku nyanja giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, gifasha kubika ibyoherezwa n'ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.
Ibigo 100 byo mu Rwanda kuri ubu bitanga serivisi binyuze ku rubuga rwa Dubuy.com rw'Ikigo DP World rufasha abantu kugezwaho ibicuruzwa.
RDB yatangaje ko biteganywa ko muri rusange ishoramari rizakomeza kuzamuka cyane no muri uyu mwaka wa 2024, aho iteganya ko hazandikwa ishoramari rifite agaciro k'arenga miliyari 3 $.


