Bitewe n'icyiciro cya buri somo, abanyeshuri baturutse mu Rwanda bashobora kugabanyirizwa amafaranga y'ishuri kugera ku kigero cya 90%, ariko kitari munsi ya 70%.
Ibi bivuze ko abanyeshuri baturutse mu Rwanda bashobora kwishyura amafaranga make cyane, bigatuma babona uburezi buhendutse kandi buri ku rwego mpuzamahanga.
Abanyarwanda bemerewe ayo mahirwe ni abavukiye cyangwa se bakaba bafite ubwenegihugu bw'u Rwanda, kandi bakaba batuye hanze ya Leta ya Arkansas. Ubusanzwe abanyeshuri baturutse hanze ya Leta irimo kaminuza bigamo, bishyura amafaranga menshi kurusha abanyeshuri batuye muri iyo Leta.
Ku mpuzandengo, abanyeshuri baturutse hanze ya Leta ya Arkansas bishyura 46,054$, arenga miliyoni 59 Frw. Igabanuka rya 90%, bitewe n'icyo umuntu yiga, ryatuma Umunyarwanda yishyura nibura 4605$, angana na miliyoni 6 Frw.
Uramutse ubaze ikiguzi cy'uburezi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri kaminuza z'ubukombe nk'iyi ya Arkansas, aya yaba ari amafaranga make cyane ugereranyije n'ibiciro by'izindi kaminuza ziri ku rwego rwayo.
Gusa nanone ni ngombwa kwibuka ko iki ari ikigereranyo rusange, kuko amashami yose atishyuza amafaranga y'ishuri angana. Nk'urugero, amashami y'ikoranabuhanga n'ubuvuzi aba ahenze cyane, kurusha amashami y'amateka n'andi nk'ayo. Ibi rero bivuze ko igabanyirizwa rizashingira ku kiguzi gisanzwe cya buri shami umunyeshuri ari kwiga.
Kaminuza ya Arkansas ni imwe mu zifite uburambe muri aka kazi kuko yatangiye ahagana 1871, icyo gihe ikaba yaritwaga Arkansas Industrial University. Imirimo yo kwigisha yatangiye mu 1872, hanyuma izina ifite uyu munsi ritangira mu 1899.
Nibura 66% by'abanyeshuri batangiye amasomo yabo muri iyi kaminuza barayasoza, mu gihe 79% by'abanyeshuri bujuje ibisabwa babona amahirwe yo kuyigamo.
Ni kaminuza ifite amashami hafi ya yose akunzwe ku rwego rw'Isi, yaba mu ikoranabuhanga, ubuzima, ubutabera n'izindi nzego, kandi igatanga impamyabumenyi kugera no ku zo ku rwego rw'ikirenga.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-arkansas-yagabanyije-ibiciro-ku-banyarwanda