Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu rw'umunyemari Rujugiro Tribert Ayabatwa igishyirwa ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, hari abifashe mapfubyi, cyane cyane Kayumba Nyamwasa n'ibyihebe bigenzi bye byo muri RNC, dore ko uwo musaza yari umuterankunga ukomeye w'uwo mutwe w'iterabwoba.

Umuco nyarwanda ntutwemerera kogera uburimiro ku wapfuye, ariko ntunatubuza kuvuga aho yatannye akagira nabi, kugirango bitwibutse ko ubu buzima ari intizanyo dukwiye gutirurira Imana yabuduhaye butuzuye ibizinga.

Ubuhamya bw'abamenye Rujugiro Tribert cyane cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buvuga ko yagiriye neza benshi mu Banyarwanda bari impunzi. Yewe ndetse ngo yaba yaranagize uruhare mu gushyigikira urugamba rwo kubohora Igihugu. Ni byiza, kandi nawe yarikoreraga.

Ikibabaje kandi gikunze kugaragara kuri kamere muntu, ni uko intangiriro ishobora kuba nziza, ariko ugasoza nabi. Burya kandi, urubanza rw'ubuzima ntirureba intangiriro, ahubwo rureba iherezo.

Uku ni nako byagenze kuri Rujugiro no kuri benshi mu bo babanaga muri RNC, nka Kayumba Nyamwasa, n'abandi batangiye babohora Abanyarwanda ariko bagasoza babagambanira!

Rujugiro Tribert yari umwe mu banyemari batera inkunga uyu mutwe w'iterabwoba wa RNC, haba mu kuwushakira abarwanyi, haba no mu kuwugurira ibikoresho.

Ibi bisobanuye ko Rujugiro ari umwe mu bo amateka azahora aryoza ubuzima bw' urubyiruko RNC yohereje gupfira mu mashyamba ya Kongo, ubwo icyiswe P5 cyiyahuraga ngo kirashaka gutera U Rwanda.

Rujugiro ni umwe kandi mu bazabazwa urupfu rw' inzirakarengane 17 zahitanywe na grenades RNC yateye mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014, abasaga 400 bagakomereka.

Ibikorwa bya Rujugiro bijyanye no gushyigikira RNC ndetse no gutoteza Abanyarwanda batayibonamo, byakunze kugaraga cyane cyane mu bihugu byo mu majyepfo y'Afrika, ndetse no muri Uganda, aho yabifashwagamo n'ibikomerezwa mu butegetsi, nka Abel Kandiho wahoze ashinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda, Minisitiri Philemon Mateke n'abandi. Apfuye icyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda bicumbagira, kuko ubutegetsi bwasanze wifatanya n'umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe

Impfubyi ya Rujugiro kurusha izindi ariko, ni umunywarumogi David Himbara yari atunze kuri buri kantu, kuva ku isogisi kugeza ku mwenda w'imbere. Uretse ko Rujugiro yari umucunguzi w' ibigarasha byahoraga ku muryango iwe bisabiriza, by'unwihariko Himbara yari yaramwifatiye ngo ni umujyanama we mu bucuruzi, nyamara ntibibuze uyu musaza guhora mu manza, cyane cyane z'imisoro na magendu mu bihugu byinshi.

Abazi gutebya bakimara kumenya urupfu rwa Rujugiro, banditse ku mbuga nkoranyambaga bati:' Kwiyegereza Himbara ni ukwikururira umwaku, n'ikimenyimenyi yagiye muri Suwede gushinjura umujenosideri Théodore Rukeratabaro, birangira akatiwe gufungwa burundu, none dore na muzehe Rujugiro wari inkoramutima ye arigendeye'.

Rujugiro Tribert yahunze u Rwanda ku mpamvu zirimo iz'ubuhemu mu bucurizi. Byanamuviriyemo gufatirwa no gutezwa cyamunara kw'inzu ye ya UTC, kubera igihe kinini atishyura imisororo.

Aho kwemera ko amategeko yakubahirizwa, ibibazo by'ubucuruzi bwa Rujugiro yabihinduye ibya politiki, ndetse yumvikana kenshi ku maradiyo nka BBC atega Leta y'uRwanda iminsi, ngo igiye kuvaho, maze abazayihirika bumusubize imitungo ye.

Nubwo ariko yahoraga yigamba ko ngo amenyereye guhirika za leta zimubangamiye, Rujugiro Tribert Ayabatwa apfuye icyizere cyo gukuraho 'ubutegetsi bwa Kagame' cyarayoyotse, kuko Kayumba Nyamwasa na RNC ye babimwizezaga basigaye babunza umutwe nk'uruyuzi.

Icyo kiguri cy'ibyihebe gisanzwe cyarashegeshwe no kutagira umurongo uhamye n'amacakubiri ashingiye ku nda nini, byiyongereyemo urupfu rw'umuterankunga mukuru, ubanza bibaye nk'ibinyoro byiyongereye mu bibembe.

Amakuru ya BBC avuga ko Rujugiro Tribert Ayabatwa yaguye i Dubai ari naho ngo yari asigaye atuye, ariko ntihavugwa icyamuhitanye.

Apfuye bivugwa ko yari afite imyaka nka 84 kuko iyo yagenekerezaga yavugaha ko yavutse nko muw'1940. Asize abana 4, uwo bashakanye we akaba yaritabye Imana muri Nzeri umwaka ushize.

The post Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rujugiro-ayabatwa-yitabye-imana-nyamwasa-na-rnc-barushaho-kubunza-imitima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rujugiro-ayabatwa-yitabye-imana-nyamwasa-na-rnc-barushaho-kubunza-imitima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)