Nyuma y'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w'Afrika y'Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutega amatwi ijambo rya Perezida Paul Kagame rijyanye no kwibuks ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo uri mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo, yagize ati:'Mvanye mu Rwanda imyumvire mishya.

Ni ngombwa ko twese dufatanya gushakira ibibazo bya Kongo umuti wa politiki, [aho kwibwira ko byakemurwa n'intambara] kuko aka karere gakeneye amahoro.

Afrika y'Epfo ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Kongo mu butumwa bw'Umuryago w'ibihugu byo mu majyepfo y'Afrika, SADC, zikaba zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, mu ntambara ihanganyemo n'umutwe wa M23.

Mu ijambo ryakoze ku mitima y'abarikurikiye, Perezida Kagame yagarutse ku bajenosideri bo muri FDLR, bagize indiri uburasirazuba bwa Kongo, n'ubu nyuma y'imyaka 30 bakaba bagifite intego yo kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wabo wa jenoside, babifashijwemo n'ubutegetsi bwa Kongo.

Perezida Kagame ariko yagaragaje ko abafite imigambi yo gusubiza uRwanda mu miborogo barushywa n'ubusa, cyane cyane aho yagize ati:'Iki ni igihugu cy'abaturage miliyoni 14, biteguye kurwanya ikintu cyose cyatuma bongera gutsembwa '.

Afrika y'Epfo, kimwe n'abandi barwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, bakomeje kwibutswa ko iyo leta yamaze kwinjiza FDLR mu ngabo zayo, kuyishyigikira ku rugamba bikaba bisobanuye kurwanirira abajenosideri.

Impuguke muri politiki kandi ntizahwemye kwamagana icyemezo cya Perezida Ramaphosa cyo kohereza abasirikari muri Kongo, zisanga ibibazo cya Kongo gishingiye ahanini ku miyoborere mibi, ibuza bamwe mu baturage uburenganzira bwabo, Abakongomani ubwabo bakaba bakwiye kwicarana bagashaka ibisubizo binyuze mu biganiro.

Mu ijambo rye ndetse no mu kiganiro yagiranye na televiziyo 'SABC' yo muri Afrika y'Epfo minsi mike ishize, Perezida Kagame yasobanuye ko ubufatanye hagati y'uRwanda n'Afrika y'Epfo bwahoze ari ntamakemwa ku butegetsi bwa Nelson Mandela na Thabo Mbeki, ndetse anashima uruhare rukomeye icyo gihugu cyagize mu gufasha uRwanda mu nzira yo kongera kwiyubaka.

Uwo mubano ngo waje kuzamo kidobya ku ngoma zakurikiyeho muri Afrika y'Epfo, cyane cyane ubwo abajenosideri n'abandi banyabyaha, nka Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n'ibindi bigarasha, batangiraga guhungira muri Afrika y'Epfo, ndetse bakanahacurira imigambi yo guhungabanya umutekano w'uRwanda.

Ese uru ruzinduko rwa Perezida Ramaphosa mu Rwanda, rusa n'urutari rwitezwe na benshi, rwaba rugiye kuvugurira isura y'umubano hagati y'ibihugu byombi, nk'uko hari benshi babyizeye, banabyifuza? Tubitege amaso.

The post Nyuma y'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w'Afrika y'Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yuruzinduko-rwe-mu-rwanda-perezida-wafrika-yepfo-yahinduye-imyumvire-ku-kibazo-cya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yuruzinduko-rwe-mu-rwanda-perezida-wafrika-yepfo-yahinduye-imyumvire-ku-kibazo-cya-kongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)