Nyarugenge: Abinangiye gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Ngabonziza yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gitega. Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024 ari na yo tariki Abatutsi bo muri uwo murenge batangiye kwicirwaho.

Ni igikorwa cyatangiranye no kunamira ndetse no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane mu Rwibutso rwa Cyahafi.

Mparabanyi Faustin wahoze ayobora IBUKA mu Murenge wa Gitega, yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga ku itariki 7 Mata muri Segiteri ya Gakinjiro muri uyu murenge ho ubwicanyi butahise butangira kuko hari urubyiruko rushyize hamwe rubasha kwihagararaho Interahamwe zirarutinya kugeza ku itariki ya 14 Mata.

Kuri iyo tariki mu masaha y'umugoroba, Interahamwe zaje guhimba amayeri atuma zihangara Gitega zibeshya ko harashwe uwari konseye mu rwego rwo gushaka impamvu yo gutangiza Jenoside.

Ati 'Ubwo bahise bafata burende imwe bayitera ku muhanda wo haruguru wa kaburimbo, indi bayitera ku muhanda wo hepfo w'amabuye zose zitunze iminwa mu Gakinjiro. Ubwo abantu batangira kugira ubwoba n'Abahutu bari barafatanyije n'abatutsi na bo bagira ubwoba biba ngombwa ko bakora ibyo bategetswe n'ubuyobozi'.

Yakomeje ati 'Ubwicanyi bwatangiye ubwo kuri uwo munsi bishe abantu barenga nk'igihumbi. Byarakomeje bica, bafata abagore ku ngufu imfubyi ziba nyinshi n'abapfakazi, ubwo kwa kwihagararaho biba birarangiye Abatutsi bagabijwe Interahamwe zikomeza kubica'.

Mparabanyi yavuze ko muri Gitega Abatutsi bakomeje kwicirwa mu ngo abandi batangirirwa mu nzira bahunga ndetse n'abari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge Interahamwe zabasohoyemo zibicira hanze.

Yavuze ko nubwo hari imibiri yabonetse igashyungurwa mu cyubahiro, hari n'indi itaraboneka y'Abatutsi bishwe umugenda bahunga muri Gitega ariko magingo aya amakuru y'aho bajugunywe akaba ataramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yanenze cyane abaturage bakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y'aho aho abishwe bagiye bashyirwa.

Ati 'Nagira ngo tugaye abo bose bafite amakuru y'aho imibiri y'abazize Jenoside yajugunywe batayatanga kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro. Bikomeze bibabere inkomanga ku mutima kugeza igihe bazabigaragariza kugira ngo tubahe agaciro bakwiye'.

Yakomeje ati 'Uyu munsi turateganya gushyingura imibiri igera kuri 68 twabonye muri uyu mwaka [mu Karere ka Nyarugenge], atari uko bamwe mu bafite ayo makuru babigaragaje ahubwo biraterwa n'impamvu z'ibikorwaremezo, inyubako n'ibindi bigenda bikorwa tukabasha kubona iyo mibiri. Tugenda tubona n'ibimenyetso ndetse hakagira imitima iruhuka iyo ibonye ibyo bimenyetso by'uko hari ababo bahiciwe'.

Yongeyeho ko ibyo bigagaragaza ko mu by'ukuri hari benshi mu bacu bazize Jenoside bakiri hirya no hino mu byobo hatazwi aho biherereye.

Ngabonziza yasabye abari bateraniye aho umusanzu mu gatanga ayo makuru.

Uyu muyobozi kandi yahaye abaturage umukoro wo gukomeza kuba maso no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu cyumweru cyo kwibuka mu Kerere ka Nyarugenge abaturage babatu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hashyizwe indabo ku mva zishyunguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside
Abaturage basabwe gukomeza kunga ubumwe birinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yasabye abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside, kuyatanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abinangiye-gutanga-amakuru-y-ahajugunywe-imibiri-y-abishwe-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)