Nyanza: Impanuka ya Howo yahitanye batatu, ikomeretse abandi babiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikamyo ya Howo yavaga mu bice by'i Huye yerekeza i Muhanga, maze igeze ahitwa i Mugandamure ita umuhanda igonga igiti cyari cyugamyemo abanyerondo batatu, babiri muri bo bahita bapfa undi arakomereka.

Amakuru akomeza avuga ko na shoferi wari uyitwaye yahise yitaba Imana mu gihe umutandiboyi bagendanaga we yakomeretse, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Nyanza.

Abageze ahabereye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko uyu mushoferi ashobora kuba yari yanyoye ibisindisha, kuko ngo yirukaga cyane, kandi ngo na nyuma y'impanuka,umubiri we wangiritse cyane aho n'umurambo we byagoranye kuwukura mu modoka, ibishimangira ubukana bw'iyo mpanuka.

Umuvugizi w'Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda muri Polisi y'Igihugu, SP Emmanuel Kayigi, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko impanuka yatewe n'umuvuduko mwinshi umuyobozi w'ikinyabiziga yagenderagaho.

Yagize ati 'Umushoferi yagenderaga ku muvuduko mwinshi, ndetse yakoze impanuka amaze kunyura ku bapolisi bacu bari ku muhanda baramuhagarika aranga, hanyuma ageze hirya gato ahita ata umuhanda agonga igiti, bituma anagonga abantu batatu bari bacyugamyemo, babiri muri bo bahita bitaba Imana".

SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika , bakirinda kwirara mu gihe bari mu muhanda kuko ngo bikekwa ko uwo mushoferi yari yiraye cyane ko atwaye imodoko nijoro.

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera iri mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Nyanza, mu gihe tandiboyi n'umunyerondo warokotse impanuka nabo ariho barwariye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y'ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-impanuka-ya-howo-yahitanye-batatu-ikomeretse-abandi-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)