MU MAFOTO: Reba uburanga bwa Andrea Aguilera... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 14 Nyakanga 2023, nibwo habaye irushanwa rya Miss Supranational ryabereye kuri Strzelecki Park Amphitheater muri Pologne, aho ryabaga ku nshuro ya 14.

Ibi birori by'ishiraniro, byasize Umyanya-Ecuador Andrea Aguilera ariwe wicaye ku ntebe ya Miss Supranational 2023. Aguilera yaciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri Ecuador ndetse n'umunya-Amerika y'Epfo wa kabiri wegukanye iri kamba, nyuma ya Stephanía Stegman wo muri Paraguay waryegukanye mu 2015.

Uyu mukobwa si ubwa mbere yari ahesheje igihugu cye ishema mu bijyanye n'amarushanwa y'ubwiza, kuko no ku ya 4 Ukuboza 2021, yabashije kwitwara neza agirwa igisonga cya mbere cya Miss Grand International 2021.

Miss Andrea Aguilera kandi, yabaye Miss Grand Ecuador mu 2021, ndetse aba igisonga cya gatatu cya Miss Earth mu 2019. Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa ni umunyamideli ukomeye muri Ecuador.

Biteganijwe ko irushanwa rya Miss Supranational 2024 rizaba iba ku nshuro ya 15, rizashyirwaho akadomo ku ya 6 Nyakanga 2024, mu birori bizabera i Nowy Sącz,muri Pologne, bizasiga Miss Andrea yambitse ikamba uzamusimbura.

Ibihugu birimo u Buhinde, Peru, Pakistan, Paraguay, Pologne, Sierra Leone, Ghana, Côte d'Ivoire, Canada, Argentine, Cuba, Ecuador, Nigeria, Denmark, Brazil, u Bubiligi n'ibindi bihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa riteganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y'imyaka ibiri u Rwanda rutitabira iri rushanwa mpuzamahanga kubera isubikwa ry'ibikorwa by'amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu (5) ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.

Kuri ubu hagiye gutorwa  umukobwa uzahagararira u Rwanda ndetse Abanyarwandakazi bose yaba ari abari mu Rwanda ndetse n'ababa mu mahanga bahawe amahirwe. Ni ibintu byaherukaga kuba mu myaka  icyenda ishize.

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe, Umuratwa Kate Anitha ariwe ufite ikamba rya Miss Supranational 2021, yegukanye asimbura Umunyana Shanitah ufite ikamba rya 2019.

Reba amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Andrea Aguilera wambaye ikamba rya Miss Supranational 2023:


 















Amarushanwa ya Miss Supranational ku nshuro ya 15, ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141530/mu-mafoto-reba-uburanga-bwa-andrea-aguilera-witegura-kurekura-ikamba-rya-miss-supranationa-141530.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)