Irengero ry'abagiraneza bari bemeye kwishyuri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 27 Nzeri 2021, ni bwo byatangajwe ko abana babiri basizwe na Jay Polly babonye abaterankunga biyemeje kuzabishyurira kugeza barangije amashuri abanza.

Hari abakomeje gufasha abakobwa ba Jay Polly mu buryo butavuzwe mu itangazamakuru, kugeza ubwo tariki 30 Werurwe 2024, umuhanzi Platini ahuje ibihumbi by'abantumu gitaramo cye hagakusanwa Miliyoni 16 Frw azifashishwa mu kurihira abana amashuri.

Ni igikorwa cyakoze ku mutima abagore ba Jay Polly, ndetse ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, Alliah Cool uri mu bemeye gutanga amafaranga, yabashyikirije Miliyoni 1 Frw yari yemeye.

Nirere Afsa uzwi nka Fifi, yashimye Alliah Cool ku bwo gusoza isezerano rye, kuko hari abandi banyuranye bagiye kuzafasha abana ba Jay Polly ariko ntibabikore.

Uyu mugore yavuze ko igikorwa cyakozwe na Alliah Cool ari 'icy'urukundo n'ubugiraneza' kuba yaratekereje 'ku bana bacu ni iby'agaciro'.

Fifi yavuze ko hari abantu benshi bagiye bitanga bavuga ko bazafasha abana ba Jay Polly ariko 'ntitwagiye tumenya abo ari bo'. Avuga ko nyuma y'urupfu rw'umugabowe, hari abagiraneza bemeye ko bazatanga amafaranga azafasha abana gusoza amashuri abanza ariko ntibayabonye.

Ati "Urumva nyuma Jay Polly amaze gupfa, Maurice [Mukuru wa Jay Polly] yarihiye abana amafaranga amafaranga y'ishuri y'umwaka, hahita haza abandi bantu araduhamagara ntabwo yigeze atubwira abo bantu abo ari bo aravuga ngo hari abantu bishyuriye amafaranga y'ishuri abana ba Jay Polly kugeza basoje amashuri abanza.Ibyo bintu ni aho byarangiriye."

Yavuze ko batigeze bamenya abo bagiraneza. Ari nayo mpamvu bafite ishimwe kuri Alliah Cool wabashije gusohoza isezerano yari yemeye ryo kubaha Miliyoni 1 Frw. Uyu mugore yavuze ko amafaranga baheruka ari ayo Maurice yishyuriye bariya bana mu gihe cy'umwaka umwe gusa.

Aya mafaranga Alliah Cool yayatanze ayanyujije muri kompanyi ye ya 'Lemome Tours'. Yavuze ko gusohoza isezerano rye, ahanini byaturutse ku kumvira ijwi ry'Imana. 

Yavuze ko atari ubwa mbere afashije, kuko yigeze no guha amafaranga itsinda rya Vestine na Dorcas agera kuri Miliyoni 3 Frw.

Ati "Ntabwo ndi umukire w'ibyamirenge, ariko ndi umubyeyi nzi ukuntu kurera bimera, natangiye kurera mpereye kuri ba Murumana banjye, nzakomeza kurera, kandi Imana izampa n'abandi, yaba abo nabyaye nabo ntabyaye nzi icyo kurera bimera."

Mbabazi Sharifa, umugore wa Jay Polly yavuze ko ashima Imana yashoboje Alliah Cool gusohoza isezerano. Ati "Ndamushimira cyane! Abyumve mbikubiye ku mutima. Ndashaka kuzazana umwana wanjye akagusura, akamenya ngo hari icyo wakoze ku buzima bwe."

Uyu mugore yafashwe n'amarangamutima, avuga ko atabona ijambo risobanura neza uko yiyumva nyuma y'uko Alliah Cool asoje isezerano rye. Ati "Ni Imana yamukoresheje, kandi igomba kumwongerera igasubiza aho yakuye."

Abemeye gufasha abakobwa ba Jay Polly barimo kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Platini yatanze Miliyoni 2 Frw, hari kompanyi y'indi yatanze Miliyoni 1 Frw, Ishimwe Clement yatanze Miliyoni 2 Frw, Coach Gael yatanze Miliyoni 2 Frw;

The Choice yatanze Miliyoni 1 Frw, hari kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Rocky yatanze Miliyoni 1 Frw, Forzza yatanze Miliyoni 3 Frw, Ishusho Art yatanze Miliyoni 1 Frw naho Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw.


Fifi [Uri iburyo] yatangaje ko amaso yaheze mu kirere ku bagiraneza bari bemeye kwishyurira amafaranga abana ba Jay Polly

 

Abagore bavuze ko Maurice ari we wenyine watanze amafaranga yishyuriye abana mu gihe cy'umwaka umwe


Platini yatangije ubukangurambaga bwasize hakusanyijwe Miliyoni 16 Frw yo gufasha abana ba Jay Polly


Abagore ba Jay Polly bavuze ko bakozwe ku mutima n'abantu biyemeje kubafasha kwishyurira abana 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142219/irengero-ryabagiraneza-bari-bemeye-kwishyurira-amashuri-abana-ba-jay-polly-142219.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)