Imyumvire ya kera yagaragajwe nk'intandaro y'imyubakire y'akajagari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro kuri Radio 10 kuri uyu wa 23 Mata 2024, Mupiganyi yavuze ko Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gusaba ibyangombwa byo kubaka no gusana inzu, ariko ko abaturage baba bashaka kunyura mu nzira z'ubusamo.

Ubusanzwe umujyi wa Kigali ni wo utanga uruhushya rwo kubaka. Mupiganyi yasobanuye ko aba baturage bajya mu batabifitiye ububasha nk'abayobozi b'imidugudu n'utugari, bakabaha ruswa.

Ati 'Umuturage aracyafite ya myumvire ya kera, yumva ko natanga amafaranga k'ushinzwe umutekano, ku mudugudu na Gitifu w'akagari, akumva ko byaba birangiye. Abo ngabo bakubaka mu kajagari, hagira utuzuza ibyo yasabwe n'izo nzego z'ibanze, bakaza bakamusenyera.'

Mupiganyi yatangaje ko uyu muryango wakira dosiye nyinshi z'abaturage basenyerwa inzu ziri mu kajagari, ariko mu gihe ukurikiranye, ugasanga harimo abakoze ibihabanye n'ibyo basabye.

Ati 'Nk'umuturage akaza, ukabona bamuhaye uburenganzira bwo kubaka ubwiherero, ariko aragiye akubiseho ka annexe k'igikoni, ukibanza impamvu yabikoze. Ariko yakubwira ati 'Ushinzwe umutekano yansabye ibihumbi 100' ariko igihamya kiri he? Nta gihamya gihari.'

Mu myubakire ni hagaragara ruswa nyinshi mu mujyi wa Kigali. Ni imyitwarire ibangamire iyubahirizwa ry'igishushanyo mbonera, ariko yafatiwe ingamba hamwe n'ibindi byaha bya ruswa. Mu Rwanda cyashyizwe mu byaha bidasaza.

Umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali, Urujeni Martine, yatangaje ko mu rwego rwo kuziba ibyuho bya ruswa mu myubakire, hamaze gushyirwaho ikoranabuhanga rifasha abaturage gusaba serivisi ziyerekeyeho no gukurikirana aho dosiye zabo zigeze.

Mupiganyi yatangaje ko imyumvire ya kera ari yo itera akajagari mu myubakire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyumvire-ya-kera-yagaragajwe-nk-intandaro-y-imyubakire-y-akajagari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)