Umusore yibye moto maze bamutereza umupfumu Salongo birangira ayijyanyeyo ayisunika yuzuyeho inzuki - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata haravugwa inkuru y'umusore wasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.

Byabaye ahagana saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Salongo.

Uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y'uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.

Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise iyikuraho izo nzuki maze ategeka uwari yayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.



Source : https://yegob.rw/umusore-yibye-moto-maze-bamutereza-umupfumu-salongo-birangira-ayijyanyeyo-ayisunika-yuzuyeho-inzuki-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)